APR FC yatsinzwe na Pyramids yo mu Misiri ibitego 2-0 mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League wabereye kuri Kigali Pele Stadium, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 1 Ukwakira 2025.
Ni umukino witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa, Perezida Visi wa Kabiri FERWAFA, Mugisha Richard n’abandi.
Wari umukino wa gatanu uhuje APR FC na Pyramids FC mu myaka itatu, kuva mu 2023, muri CAF Champions League.
Amakipe yombi yanganyije imikino ibiri yabereye i Kigali (0-0, 1-1) mu gihe Pyramids FC yatsinze imikino ibiri yo kwishyura yabereye i Cairo (6-1, 3-1).
Ikipe y’ingabo z’Igihugu yatangiye umukino isatira cyane binyuze ku mupira yaherekanyagwa na Memel Dao na William Togui.
Ku munota wa 17’ Pyramids yabonye uburyo bwo gufungura amazamu ku ishoti rikomeye ryatewe na Ewerton Dasilva ari inyuma y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Ishimwe Pierre arirambura, arikuramo.
Ku munota wa 35’ amakipe yombi yagabanyije umuvuduko abakinnyi bakina bitonze, by’umwihariko Pyramids FC yagaragazaga ko idafite igitutu.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe anganya 0-0.
APR FC yagarukanye imbaraga itangira gusatira harimo umupira mwiza Ruboneka Bosco yahinduye mu rubuga rw’amahina, usanga William Togui ushyizeho umutwe, Eshenawi awushyira muri Koruneri itagize icyo itanga.
Ku munota wa 49’ Pyramids FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Fiston Kalala Mayele ku mupira yambuye abakinnyi ba APR FC, atera ishoti rikomeye ari ahagana mu ruhande umunyezamu Pierre Ishimwe ananirwa gukuraho umupira ujya mu rushundura.
Ku munota 69’ APR FC yabonye amahirwe yo kwishyura ku ishoti rikomeye ryatewe na Memel Dao ari mu rubuga rw’amahina, rikurwamo n’umunyezamu Elshenawi, awushyira muri koruneri itagize ikivamo.
Ku munota wa 70’ Umutoza wa Pyramids FC, Krunoslav Jurcic, yahawe ikarita itukura kubera gushwana n’abasifuzi.
Ku munota wa 75’ Umutoza wa APR FC yakoze impinduka Mugisha Gilbert na William Togui basimburwa Denis Omedi na Mamadou Sy.
Nyuma yo gukora izi mpinduka APR FC yongeye gusatira ishaka igitego cyo kwishyura harimo umupira Byiringiro Gilbert yahinduye umupira mu rubuga rw’amahina, usanga Hakim Kiwanuka uteye ishoti, umupira ukubita umutambiko w’izamu uvamo.
Ku munota wa 85’ Pyramids FC yabonye igitego cya kabiri cyinjijwe na Fiston Kalala Mayele nyuma yo gusiga ubwugarizi bwa APR FC, atera ishoti rikomeye umunyezamu Ishimwe Pierre ntiyabasha kuwuhagarika.
Iminota ya nyuma APR FC yongeye kubona amahirwe yo kwishyura byibuze igitego kimwe ku mupira
Mamadou Sy yahaye Dao, na we awucomekera Ruboneka Bosco ateye ishoti rikomeye, rikubita igiti cy’izamu.
Umukino warangiye APR FC yatsinzwe na Pyramids ibitego 2-0 mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 5 Ukwakira 2025 i Cairo mu Misiri.
Ikipe izakomeza hagati y’impande zombi izahura na Remo Stars yo muri Nigeria mu ijonjora rya kabiri.
Abakinnnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi
APR FC:
Ishimwe Pierre, Raoul Memel Dao
Mugisha Gilbert, Niyomugabo Claude (C), Niyigena Clement, Byiringiro Jean Gilbert, Ronald Ssekiganda, Yussif Seidu Dauda, Ruboneka Jean Bosco, Nshimiyimana Yunussu, Mel William Togui.
Pyramids FC:
Ahmed Elshenawi, Ahmed Saad, Gabr Mossad (C), Blati Toure, Fiston Mayele, Mostafa Ahmed, Mohamed Chibi, Mahmoud, Abdelhafiz, Sharaf Eldin, Ahmed El Sawy na Ewerton Dasilva.
AMAFOTO: Olivier Tuyisenge