Ikipe ya APR FC yatangaje ko mu rwego rwo kwishimira ibyagezweho yateguye ‘Inkera y’Abahizi’, icyumweru cyahariwe gusabana n’abakunzi ba ruhago binyuze mu mikino y’umupira w’amaguru n’ibindi birori.
Iki cyumweru kizatangira kuya 17 Kanama 2025, aho ikipe y’Ingabo z’Igihugu yatumiye amakipe yo hanze y’u Rwanda arimo Power Dynamos yo muri Zambia na Azam FC Tanzania, n’andi yo mu Rwanda nka Police FC, AS Kigali na Rayon Sports itaremeza ubutumire yahawe.
Chairman wa APR FC, Brig Gen Déo Rusanganwa, yavuze impamvu bahisemo ko iki cyumweru cyitwa ‘Inkera y’Abahizi.”
Ati: “Ni icyumweru twateguye cyo guhiga nkuko byagendaga ku ngabo za kera mu gihe cy’abami, mbere yo kujya ku rugamba. Natwe nka APR FC tuzagaragaza imihigo yacu mu kibuga.”
Iki cyumweru kizatangizwa n’umukino uzahuza APR FC na Power Dynamos yo muri Zambia uteganyijwe ku wa 17 Kanama kuri Sitade Amahoro.
Uretse imikino, iki cyumweru cyiswe ‘Inkera y’Abahizi’ hazabamo n’ibindi bikorwa bitandukanye by’imyidagaduro bizatangazwa mu minsi iri imbere.