APR FC ihagarariye u Rwanda muri CAF Champions League yerekeje mu Misiri gukina umukino wo kwishyura na Pyramids FC mu ijonjora rya Mbere mu gushaka itike y’Amatsinda y’iri rushanwa Nyafurika.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, ni bwo iyi kipe y’ingabo z’Igihugu yahagurutse i Kigali yerekeza I Cairo mu Misiri.
Mbere yo guhaguruka I Kigali, Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yabashimiye ku mbaraga bakoresheje mu mukino wabereye i Kigali ku wa Gatatu nubwo batsinzwe na Pyramids FC ibitego 2-0.
Ati: “Icyizere kirahari, ndakibona mu maso yanyu. Mukwiye gukuba kabiri imbaraga mwatanze hano i Kigali kugira ngo mukore ibirushijeho.”
Yibukije abakinnyi ko kumvira amabwiriza y’abatoza ari ingenzi kuko ari bo babasha kureba aho intsinzi ishobora kuva, abashishikariza gukomeza gukurikiza inama z’abatoza kugira ngo bashyire igitutu ku ikipe bahanganye.
Ati: “Iyo mukurikije inama z’umutoza, bituma ikipe duhanganye igira igitutu. Mwarabibonye ko abakinnyi mwabahangayikishije mu kibuga, na hariya birashoboka cyane.”
Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 5 Ukwakira 2025, saa Moya z’ijoro isaha ya Kigali, ku kibuga Pyramids FC yakiriraho imikino cyiswe ku wa 30 Kamena giherereye mu Gace ka Nasr City, yubatswe n’igisirikare cya Misiri kirwanira mu kirere.
Ikipe izakomeza hagati y’impande zombi izahura na Remo Stars yo muri Nigeria mu Ijonjora rya Kabiri.