Ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cyo kwizihiza Intwari z’Igihugu nyuma yo gutsinda Police FC penaliti 4-2 nyuma yaho amakipe yombi anganyije ubusa ku busa mu minota 120 y’umukino.
Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Gashyantare 2025, kuri Kigali Pele Stadium, witabirwa n’abayobozi batandukanye barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), Francois Ngarambe, Perezida wa FERWAFA, Alphonse Munyantwali n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Uwayezu Francois Regis.
Igikombe cy’Intwari mu mupira w’amaguru gitegurwa na FERWAFA ku bufatanye n’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), cyitabiriwe n’amakipe ane ya mbere aho shampiyona iba igeze mu mpera za Mutarama.
APR FC yageze ku mukino wa nyuma isezereye AS Kigali iyitsinze ibitego 2-0 mu gihe Police FC yasezereye Rayon Sports iyitsinze Penaliti 3-1 nyuma yaho amakipe yanganyije igitego 1-1 mu minota 90 isanzwe y’umukino.
Yari inshuro ya kabiri yikurikiranya, amakipe yombi ahuriye ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Intwari.
Mu 2024, Police FC yegukanye iri rushanwa itsinze APR ibitego 2-1.
Uburyo bwa mbere mu mukino bwabonetse ku wa Kane nyuma yaho Umunya-Uganda Hakim Kiwanuka acenze abakinnyi babiri b’inyuma ba Police FC, agiye kuroba Umunyezamu Niyongira akora ku mupira, ugarukiye uyu mukinnyi wa APR FC ananirwa gutsinda ujya hanze.
Ku munota wa 20, Police FC yabonye uburyo bw’igitego ku mupira mwiza wahinduwe na Bigirimana Abeddy mu rubuga rw’amahina, usanga Issah Yakubu uwushyizeho umutwe, ukurwamo na Pavelh Ndzila usimbutse akawushyira muri koruneri ariko umusifuzi wo ku ruhande yerekanye ko hari habayeho kurarira.
Ku munota wa 24, Police FC yahushije igitego cyabazwe ku mupira wananiwe gufungwa na Aliou Souane ufatwa na Ani Elijah, awushyira imbere arangije arahindukira mu rubuga rw’amahina, ateye ishoti rinyura ku ruhande rw’izamu rya APR FC.
Ku munota wa 38’ APR FC yabonye uburyo imbere y’izamu ku mupira Dauda Yussif yahaye Ruboneka Bosco uwusunikiye Hakim Kiwanuka, awuhinduye mu izamu ashaka Omedi na Lamine Bah, ujya hejuru y’inshundura.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa
Mu Igice cya kabiri ku munota wa 50, Police FC yabonye uburyo imbere y’izamu ku mupira Ishimwe Christian yahawe ari mu rubuga rwa APR FC, asatira urubuga rw’amahina, ateye ishoti rikomeye rijya ku ruhande rw’izamu.
Ku munota wa 59, APR FC yabonye uburyo bw’igitego ku mupira wazamukanywe na Hakim Kiwanuka awutwaye Katerega, awuha Ruboneka wawuhinduye inyuma y’urubuga rw’amahina, usanga Niyomugabo Claude ateye ishoti rijya hejuru.
Ku munota wa 63, APR FC yakoze impinduka Niyibizi Ramadhan na Djibril Ouattara basimbura Hakim Kiwanuka na Lamine Bah.
Ku munota wa 81, APR FC yahushije uburyo bw’igitego ku mupira mwiza wahinduwe na Djibril Ouattara mu rubuga rw’amahina, uhura na Mugisha Gilbert uwushyizeho umutwe ujya hejuru y’izamu.
Mbere y’uko umukino urangira umusifuzi wa Kane yongeyeho iminota ine y’inyongera.
Ku munota wa 90+1 Police FC yabonye amahirwe yo gutsinda igitego ku mupira Alan Katerega yinjiranye ateye, ukorwaho na Souane mbere y’uko Pavelh Ndzila awukuramo ugiye kujya mu izamu, awushyira muri koruneri itagize ikivamo.
Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa, hitabazwa indi minota 30 y’inyongera, igabanyije mu bice bibiri.
Ku munota wa 99 APR FC yabonye uburyo bw’igitego ku mupira Ouattara yahaye umupira Niyibizi Ramadhan ateye ishoti rishyirwa muri koruneri na Nsabimana Eric Zidane itagize icyo itanga.
Agace ka mbere k’iminota 15, kongereweho undi munota umwe, karangiye amakipe yombi akomeje kunganya ubusa ku busa.
Ku munota wa 107 w’agace ka kabiri Niyigena Clement yahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo ku ikosa yari akoreye kuri Ani Elijah wari ugiye kwinjira mu rubuga rw’amahina.
Ku munota wa 111 APR FC yasigaye ari abakinnyi 10 yakoze impinduka Nshimiyimana Yunussu na Nshimirimana Ismael Pitchou basimbura Dauda Yussif na Mugisha Gilbert.
Muri iyo minota Police FC yasatiriye cyane izamu rya APR FC ariko ba myugariro bakomeza guhagarara neza.
Iminota 120 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.
APR FC ni yo yegukanye igikombe cy’Intwari cyo kwizihiza z’Igihugu 2025 itsinze Police FC Penaliti 4-2
nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu minota 120 y’umukino wa nyuma.
Penaliti za APR FC zatewe na Ndayishimiye Dieudonne, Aliou Souane, Niyibizi Ramadhan, Ruboneka Jean mu gihe Penaliti ebyiri za Police FC zinjijwe na Nsabimana Eric, Alan Katerega naho Ani Elijah na Ishimwe Christian barazihusha
APR FC yegukanye igikombe yahawe imidali na sheki ya miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda.
Police FC yabaye iya kabiri mu bagabo, yahawe sheki ya miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda
Mu bagore, igikombe cyatwawe na Rayon Sports WFC itsinze Indahangarwa WFC penaliti 5-3 nyuma yo kunganya ubusa ku busa.
Rayon Sports yatwaye Igikombe cy’Intwari cya 2025 yahawe sheki ya miliyoni 6 z’amafaranga y’u Rwanda.
Indahangarwa WFC yabaye iya kabiri, mu bagore, yahawe sheki ya miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi
APR FC
Pavelh Ndzila, Ndayishimiye Dieudonne, Niyomugabo Claude (c), Aliou Souane Niyigena Clement, Dauda Yussif, Ruboneka Bosco, Lamine Bah, Denis Omedi, Hakim Kiwanuka na Mugisha Gilbert
Police FC
Niyongira Patience, Nsabimana Eric (c), Ishimwe Christian, Bigirimana Abeddy, Mandela Ashraf, Ani Elijah, Msanga Henry, Mugisha Didier, Issah Yakubu, Allan Katerega na Byiringiro Lague.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yo kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu igira iti ‘Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere.