APR WBBC yageze muri ½ cy’Imikino Nyafurika, REG WBBC biranga
Siporo

APR WBBC yageze muri ½ cy’Imikino Nyafurika, REG WBBC biranga

MUTETERAZINA SHIFAH

December 12, 2025

APR WBBC yatsinze Kenya Ports Authority yo muri Kenya amanota 79-76, igera muri ½ cy’Imikino Nyafurika (Africa Women’s Basketball League), mu gihe REG WBBC yo yabinaniwe nyuma yo gutsindwa na ASC Ville de Dakar amanota 68-48.

Iyi mikino ya ¼ yabereye muri Prince Abdullah Al-Faisal Hall i Cairo, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 12 Ukuboza 2025 aho iyi mikino iri kubera.

Umukino wa APR WBBC na Kenya Ports Authority wari uhanzwe amaso cyane kubera ko amakipe yombi yaherukaga guhurira mu mikino y’Akarere ka gatanu yabereye i Nairobi mu Gushyingo.

Ni umukino watangiye wengeranye abarimo Italee Lucas na Alexus Johnson batsinda ku mpande zombi.

Agace ka mbere APR WBBC yatsinze KPA amanota 18-15.

Mu gace ka kabiri, ikipe y’ingabo yongereye ikinyuranyo ibifashijwemo na Destiney Promise Philoxy na Kierstan Bell.

Aka gace karangiye, iyi kipe yagatsinzemo amanota 24-17.

Igice cya mbere kirangira, APR WBBC ikomeje kuyobora umukino n’amanota 42 kuri 32 ya KPA.

KPA yasubiranye imbaraga mu gace ka gatatu, Alima Doumbia na Aminata

Samassekou bayitsindira amanota menshi ari nako igabanya ikinyuranyo.

Ku rundi ruhande, APR WBBC yagowe muri aka gace yageragezaga gutsinda amanota binyuze muri Destiney Promise Philoxy na Yacine Diop.

Aka gace karangiye, iyi kipe yo muri Kenya yagatsinzemo amanota 25-14 ndetse iyobora umukino n’amanota 57 kuri 56 ya APR WBBC.

Mu gace ka nyuma, umukino yakomeje kwegerana cyane amakipe yombi agenda mu gutsinda amanota nta kinyuranyo cy’arenga atatu

Habura iminota itatu, Ikipe y’Ingabo yongereye ikinyuranyo cy’amanota ibifashijwemo na Italee Lucas na Kamba Yoro Diakité batsindaga cyane.

Umukino warangiye, APR WBBC yatsinze KPA WBBC amanota 79-76, igera muri ½ cy’Imikino Nyafurika (Africa Women’s Basketball League) ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.

REG WBBC yo yananiwe kugera muri ½ nyuma yo gutsindwa na ASC Ville de Dakar amanota 68-48.

Ni inshuro ya kabiri yikurikiranya REG WBBC isezerewe muri iki cyiciro n’iyi kipe yo muri Senegal kuko byaherukaga mu 2024.

REG WBBC izakomeza gukinira imikino yo guhatanira umwanya wa gatanu kugeza ku wa munani.

Muri ½, APR WBBC izahura na Al Ahly yasezereye CNSS yo muri RDC mu mukino uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Ugushyingo 2025.

APR WBBC yageze muri 1/2
Diouma Berthe wa ASC Ville de Dakar agerageza gutsinda amanota
Kayana Traylor wa REG WBBC azamukana umupira
REG WBBC yananiwe kugera muri 1/2 cy’Imikino Nyafurika ku nshuro ya kabiri yikurikiranya

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA