APR WVC yatsinze Kepler WVC amaseti 3-1 naho Kepler VC Itsinda REG VC amaseti 3-0, zombi zitangira neza Shampiyona ya Volleyball ya 2025/26.
Iyi mikino y’umunsi wa mbere wa Shampiyona ya Volleyball yabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 17 Ukwakira 2025 muri Petit Stade i Remera.
Iyi mikino yabimburiwe n’uwo mu cyiciro cy’abagore wahuje APR WVC na Kepler WVC. Uyu mukino warangiye Ikipe ya APR WVC yitwaye neza Itsinda amaseti 3-1 (19-25, 25-16, 25-23, 25-14)
Umukino wari utegerejwe na benshi kuri uyu munsi, ni uw’abagabo wahuje Kepler VC na REG VC.
Kepler VC yeretse igihandure REG VC iyitsinda biyoroheye amaseti 3-0 (25-21, 25-18, 27-25) itangirana intsinzi muri Shampiyona.
Indi mikino y’umunsi wa mbere irakomeza kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Ukwakira 2025.
Guhera saa tanu mu bagabo, Police VC irakina na Kirehe VC, RPC Ngoma irisobanura na Police WVC saa saba, mu bagore, RRA irahura na Ruhango WVC saa cyenda, mu gihe guhera saa kumi n’imwe Gisagara icakirana na EAU.
Kwinjira kuri iyi mikino ibera muri Petit Stade ni ukwishyura ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda mu myanya y’icyubahiro na 2000 ahasanzwe.