Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima (RBC) bwatangaje ko icyorezo cya COVID-19 cyatumye hashorwa amafaranga menshi mu nkingo kuko hashyizwemo arenga kuri miliyari 100 z’amafaranga y’u Rwanda.
RBC ivuga ko ubwo icyorezo cya COVID-19 cyinasuraga Isi yose, u Rwanda rwakoresheje imbaraga zidasanzwe kugira ngo inkingo zikenewe ziboneke ndetse abaturage bose bakingirwe nta kiguzi.
Ibi ngo byajyanye n’uko abaturage babyumvise vuba maze bitabira guhanda yo gukingirwa.
Sibomana Hassan, Umuyobozi ushinzwe gahunda y’inkingo muri RBC, avuga ko amafaranga yashowe ngo haboneke inkingo zose za COVID-19 agera kuri miliyari 100 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Ati: “Ikiguzi cy’inkingo hagiyemo amafaranga menshi cyane. Iyo urebye mu bijyanye n’amafaranga yagiye kugira ngo tugure inkingo zose ziboneke ikiguzi twakoresheje ntabwo kiri munsi ya miliyari 100 z’amafaranga y’u Rwanda”.
Akomeza avuga ko muri miliyoni 13 z’abaturage b’u Rwanda miliyoni 11 bakingiwe, kandi bakingirwa inkingo 3 yewe hari n’abakingiwe enge barimo abakuze ndetse n’abafite indwara zidakira.
Yongeyeho ko muri iyi gahunda hakoreshejwe amadoze y’inkingo hafi miliyoni 28.
Umuntu wa mbere wagaragaweho n’Icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda yabonetse ku wa 14 Werurwe 2020.
Nyuma abandi bantu bane barapimwe bituma umubare w’abanduye ugera kuri batanu.
Ku ya 16 Werurwe 2020, u Rwanda rwemeje ko abandi babiri banduye muri Kigali, bituma umubare w’abanduye ugera kuri barindwi.
Mu rwego rwo guhagarika ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ku ya 18 Werurwe, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga, ko ingendo mpuzamahanga z’abagenzi niz’ubucuruzi zibaye zihagaritswe iminsi 30, uhereye ku ya 20 Werurwe.
Ku ya 21 Werurwe 2020 Guverinoma y’u Rwanda yatangaje gahunda ya guma mu rugo mu gihe cy’ibyumweru bibiri, ivuga ko abakozi ba Leta n’abikorera ku giti cyabo bagomba gukorera mu rugo, imipaka yose ifungwa mu gihe cy’iminsi 14 ariko iyo minsi ya guma mu rugo ikaba yaragendaga yongerwa.
Ku ya 31 Gicurasi, ni bwo umuntu wa mbere yapfuye azize COVID-19 ndetse iki cyorezo gitangira gukwirakwira no mu zindi Ntara zigize igihugu.
Raporo iheruka ya 2023, yagaragaje ko mu Rwanda abantu 1,468 bapfuye bazize COVID-19 mu bagera ku 133,172 bemejwe ko banduye.
cerebrozen reviews
April 3, 2024 at 4:45 amI sincerely enjoyed what you’ve accomplished here. The sketch is fashionable, your written content chic, yet you appear to have developed some apprehension regarding what you aim to offer thereafter. Certainly, I shall return more frequently, just as I have been doing almost constantly, should you uphold this upswing.