Argentine yegukanye Copa América ya 16 
Siporo

Argentine yegukanye Copa América ya 16 

SHEMA IVAN

July 15, 2024

Ikipe y’igihugu y’Argentine yegukanye Igikombe cya Copa América cy’uyu mwaka, itsinze Colombia igitego 1-0, ihita iba ikipe y’igihugu ya mbere itwaye iri rushanwa inshuro nyinshi (16) mu mateka. 

Uyu mukino wa nyuma wabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Nyakanga 2024 kuri Hard Rock Stadium mu Mujyi wa Miami muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika.

Uyu mukino watinze gutangira kubera imvururu zatewe na bamwe mu bafana amagana ba Colombia bifuzaga kwinjira muri sitade nta matike bafite biba ngombwa ko amarembo yose yongera gufungwa.

Mbere y’umukino Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Amerika yo Hagati n’y’Amajyepfo (CONMEBOL) yasohoye itangazo rimenyesha abo bantu ko uko byagenda kosa abareba umukino ari abishyuye gusa.

Yagize iti: “Turashaka kubwira abantu batishyuye ko batinjira muri sitade, igihe cyose yakongera gufungurira amarembo. Turabamenyesha ko umukino uza gukererwaho iminota 30.”

Ibi ntabwo ariko byagenze kuko amasaha yari ateganyijwe (saa munani) yarenzeho isaha yose n’iminota 22 mbere y’uko umusifuzi w’uyu mukino umunya-Brazil Raphael Claus awutangiza.

Colombia yabaye nk’iyinjira mu mukino mbere kuko byibuze yageragezaga gukinira mu rubuga rw’amahina rw’Argentine, dore ko no ku munota wa karindwi Jhon Cordoba yagerageje gutungura umunyezamu gusa agatera hanze.

Iyi kipe yarushaga cyane Argentine mu buryo bwose bugaragara, byasabaga ko iyi kipe y’umutoza Lionel Scaloni yinjira mu mukino itarinjizwa igitego hakiri kare cyane.

Argentine yabonye uburyo bwa mbere ubwo Lionel Messi yateraga mu izamu ishoti rikomeye ku mupira yari ahawe na Ángel Di María ariko ba myugariro ba Colombia bawukoraho bawugabanyiriza ubukana mbere y’uko umunyezamu Camilo Vargas awufata.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye nta n’imwe irebye mu izamu biba ngombwa ko amakipe yombi ajya kumva inama z’abatoza ari 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga kuri Argentine ariko ku bw’amahirwe make rutahizamu wayo Lionel Messi agira ikibazo cy’imvune cyatumye asimburwa na Nicolas Gonzalez ku munota wa 66.

Muri iyo minota kandi Colombia yakoreye ikosa kuri Jhon Cordoba mu rubuga rw’amahina rwa Argentine ariko umusifuzi yima amatwi abakinnyi bamusabaga penaliti.

Nicolas Gonzalez yashyize umupira mu izamu ku munota wa 76 ariko umusifuzi wo ku ruhande yari yamaze kumutera imboni ko yaraririye ahita azamura igitambaro.

Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe anganyije ubusa ku busa.

Hahise hitabazwa indi minota 30 y’inyongera ngo hamenyekane uwegukana igikombe cy’uyu mwaka.

Ku munota wa 112, Lautaro Martínez yatsindiye Argentine igitego cyayihesheje igikombe.

Argentine yahise iba ikipe ya mbere yegukanye iki gikombe inshuro nyinshi kuko imaze kucyibikaho izigera kuri 16, ikuraho agahigo yari isangiye na Uruguay.

Emiliano Martínez yabaye umunyezamu mwiza, Lautaro Martínez aba uwatsinze ibitego byinshi (5) mu gihe James Rodríguez wa Colombia ari we mukinnyi mwiza w’irushanwa.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA