Ari njye ugenzura Goma, nayiguha ubanje kunkemurira ibibazo- Perezida Kagame
Politiki

Ari njye ugenzura Goma, nayiguha ubanje kunkemurira ibibazo- Perezida Kagame

ZIGAMA THEONESTE

November 27, 2025

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko igihe cyose ikibazo cy’umutekano n’akarengane kavugwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kitarakemurwa mu mizi, nta cyatuma Umujyi wa Goma n’indi mijyi iri mu maboko ya M23 isubizwa.

Yabitangaje ku wa 27 Ugushyingo 2025 mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo mu Rwanda no hanze yarwo.

Perezida Kagame yabivuze nyuma y’uko Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, atangaje ko ikibuga cy’indege cya Goma kizafungurwa mu rwego rwo koroshya ibikorwa by’ubutabazi, nubwo uyu mujyi ukiri mu maboko y’Ihuriro AFC/M23.

Perezida Kagame yishyizwe mu mwanya w’abagenzura Goma yagize ati: “Niba koko ndi mu bagenzura Goma, ukaza ukambwira ngo ukeneye gukoresha Goma, nakubwira nti nta kibazo. Ariko hari ibyo ugomba kuzuza. Ntabwo wayisubizwa utanyeretse uko unkemurira ibibazo uhereye mu mizi.”

Ati: “Abantu barwanira uburenganzira bwabo. Ntawe ukwiye kububima, nta n’ugomba kububakuraho ku ngufu.”

Yibukije ko ikibazo cya Goma n’umutekano muke mu Burasiraba bwa RDC atari gishya, ahubwo kimaze imyaka irenga icumi kidakemuka.

Ati: “Iki kibazo cyariho guhera mu 2012. Kirongera kikagaruka kandi hari umuryango mpuzamahanga wagombye kuba ushaka igisubizo. Aya mafaranga yose yashyizwemo, aba bantu benshi boherejwe kugikemura, ariko abantu baracyicwa kandi bakurwa mu byabo.”

Perezida Kagame yavuze ko benshi bakoresha ikibazo cy’ubutabazi nk’urwitwazo ariko bakirengagiza impamvu nyazo.

Ati: “Ntabwo wavuga ikibazo cy’ubutabazi utarebye umuzi w’ikibazo. Abantu bamwe birengagiza impamvu nyirizina kandi ari yo ikwiye gukemurwa mbere.”

Yasobanuye ko nubwo hari abashaka gusubukura ibikorwa ku kibuga cy’indege cya Goma, hari ikibazo cy’ibanze kigomba kubanza gukemurwa.

Ati: “Urashaka Goma cyangwa Bukavu? Nta kibazo. Ariko ugomba no gukemura ibibazo byanjye. Ntabwo ushobora gusaba amahoro utayaha abandi.”

Perezida Kagame yibukije ko umutekano n’uburenganzira atari impano ahubwo buri wese akwiye kubiharanira.

 Ati: “Ntabwo nshobora gusaba umuntu kumpa uburenganzira bwanjye nk’aho ari impuhwe. Twakunze kubwira RDC guhera mu ntangiriro, ko niba abayobozi bayo bakeneye amahoro na bo bagomba kuyaha abanda […].Niba utampa uburenganzira, ndarwana kugira ngo mbubone. Nta kibazo mbifiteho.”

Iki kiganiro kibaye mu gihe imirwano ikomeje mu Burasirazuba bwa RDC, nyuma y’uko AFC/M23 ifashe Umujyi wa Goma n’indi mijyi mu mpera za Mutarama 2025, mu ntambara irwanya ingabo za RDC, FDLR, n’abacanshuro bari bafatanyije.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA