Ariel Wayz 2025 yamubereye iy’ibyishimo n’umubabaro
Amakuru

Ariel Wayz 2025 yamubereye iy’ibyishimo n’umubabaro

MUTETERAZINA SHIFAH

January 1, 2026

Umuhanzi Ariel Wayz avuga ko umwaka wa 2025, wamubereye mwiza ukanamubera mubi ariko kandi ahari ngo akomeze atange ibyishimo.

Ni bimwe mu byo yagarutseho abwira abakunzi b’umuziki we akigera ku rubyiniro mu gitaramo ‘The Last Night’ cyabaye mu ijoro ry’itariki 31 Ukuboza 2025.

Akigera ku rubyiniro Ariel Wayz wahawe ikaze itariki ya 01 Mutarama 2026 zamaze kugera, yasabye abacuranzi gucecekesha ibyuma akanya gato.

Ati: “Mumeze neza, mube muretse mbaze mbifuriza umwaka mushya muhire.”
Akomeza agira ati: “Uyu mwaka (2025) wambereye mwiza, unambera mubi ntimubizi? Wabaye mwiza uba mubi ariko turi hano ngo dukomeze twishime kandi dutange ibyishimo.”

Ariel Wayz yavuze ibi ashaka kumvikanisha ibihe bibi yagize mu ijoro ryo ku wa 5 rishyira ku wa 6 Nzeri 2025, ubwo we na bagenzi be batabwaga muri yombi nyuma yo kurenza amasaha yo kuva mu kabari nyuma bagapimwa bakanasangwamo ibiyobyabwenge biri ku gipimo cyo hejuru.

Tariki 17 Nzeri 2025, ni bwo inzego zibishinzwe zafashe umwanzuro wo kubajyana mu kigo ngororamuco cy’i Huye.

Nubwo ariko ari uko byagenze ariko Ariel Wayz mu 2025 yagiriyemo ibihe byiza birimo kuba yarashyize hanze Alubumu ye ya mbere yise ‘Hear To Stay’ mu birori byabaye tariki 8 Werurwe 2025.

Ku wa 12 Kamena 2025, ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko Ariel Wayz yamaze kwinjira mu bahanzi bakorana na sosiyete mpuzamahanga ya “Universal Music Group”isanzwe izwiho gufasha abahanzi bakomeye ku Isi.

Ni amakuru yamenyekanye biyunze mu itangazo ryashyizwe hanze n’ishami ryayo rikorera muri Afurika y’Iburasirazuba rifite icyicaro muri Kenya.

Ni amakuru yafashwe nk’intsinzi kuri uwo muhanzikazi ukiri muto kuko iyo sosiyete isanzwe ibarizwamo ibihangange mu ruhando mpuzamahanga nka Taylor Swift, Billie Eilish, The Weeknd, Drake, Kendrick Lamar, Sabrina Carpenter, Alicia Keys, Celine Dion n’abandi.

Akiva mu kigo ngororamuco Ariel Wayz yahise abona ikiraka cyo kuririmba mu gitaramo cya ‘Kigali 5ive tour’ igitaramo cya Davido na nyuma agenda atarama mu bitandukanye ibyo ashingiraho avuga ko umwaka we waranzwe n’amarangamutima yombi (ibyishimo n’umubanaro) icyakora akavuga ko ahari ngo akomeze atange ibyishimo.

Ariel Wayz yatangiye umuziki mu 2020, aho kugeza ubu amaze kugira Alubumu n’indirimbo zikunzwe zirimo Away, Shayo, Agasinye, You should know n’izindi.

Ariel Wayz yagaragaje ko 2025 wamubereye mwiza ukaba na mubi ariko ibyishimo bikomeje

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA