Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yasabye ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze kugenzura neza niba umuhamagaro umenyesha Abayisilamu isaha y’isengesho rya mugitondo uzwi nka Azana (Adhana) ko wasubiraho kuko ari na yo masaha ubundi umuntu yakagombye kubyukiraho.
Perezida Kagame yabikomojeho ubwo yagezwagaho ibibazo n’ibitekerezo n’Abayisilamu bitabiriye gahunda y’ubusabane yari yahuje n’Abayisilamu kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Werurwe 2026 muri BK Arena.
Umwe mu Bayisilamukazi bitabiriye ubwo yari ahawe umwanya yagaragaje ko bababajwe no kuba uwo muhamagaro utagitambutswa mu masaha y’urukerera. Yagize ati: “Nyakubahwa hari ikintu kitubabaza cyane umuhamagaro w’isengesho rya mugitondo uratubabaza kuba waravuyeho wenda mwanadufasha gusobanukirwa impamvu.”
Perezida Kagame yagize ati: “Harimo ikihe kibazo? Ibyo biroroshye kubigenzura, abari mu Nzego z’ibanze icyo kibazo muze kucyigaho murebe ikibazo ni iki? Mutinya ababakangura mu gitondo, ni iki? Ubundi ariya masaha ni yo yo gukanguka.”
Adhana (Adhan) ni umuhamagaro uhamagarira abantu kujya gukora isengesho rya mu gitondo mu idini ya Isilamu aho rikorwa hagamijwe kumenyesha Abayisilamu ko igihe cy’isengesho kigeze. Mu Rwanda ukaba ukunze gukorwa saa kumi n’iminota 50 zo mu rukerera (4:50).
Hari hashize imyaka igera kuri 4 uwo muhamagaro uhagaritswe mu gihugu ibyarushagaho kubabaza Abayisilamu nk’uko babigaragarije Perezida wa Repubulika Paul Kagame.











