Arsenal FC yifatanyije n’Abanyarwanda mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Mata 2026, mu gihe u Rwanda rwifatanyije n’Isi mu gutangira Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo iyi kipe yo mu Bwongereza yagize iti “Uyu munsi turibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Tariki ya 7 Mata ni Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni muminsi 100 gusa. Arsenal ifitanye umubano n’u Rwanda kuko kuva muri Gicurasi 2018 Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwinjiye mu bufatanye n’iyi kipe yo mu Bwongereza, u Rwanda ruyibera umuterankunga wa mbere ku maboko y’imipira, aho yambara ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso ku ikipe nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y’abagore.
Mu Ugushyingo 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) n’iyi kipe yo mu Bwongereza batangaje ko amasezerano y’imikoranire mu kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda atazongerwa, ubwo umwaka w’imikino uzaba urangiye muri Kamena 2026.
Ni amasezerano yafashije u Rwanda mu ngeri nyinshi, aho rubasha kwinjiza amafaranga aturuka mu bukerarugendo ndetse n’isura hamwe n’amateka yarwo akarushaho kumenyekana aho abasura u Rwanda bageze kuri miliyoni 1.3 mu mwaka wa 2024, naho amafaranga avuye mu bukerarugendo akagera kuri miliyoni 650 z’amadolari ya Amerika, yiyongereyeho 47% uhereye igihe ubu bufatanye bwatangiriye.