Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwandikiye AS Kigali buyisaba kwihuza n’andi makipe atatu usanzwe atera inkunga bitarenze tariki ya 30 Werurwe 2026, kuko mu mwaka utaha wa 2026/27 hazashyirwaho indi kipe yawo.
Mu ibaruwa yanditswe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yasabye iyi kipe ko yasubiza ubusabe bwawo mu gihe cya vuba, ikihuza n’andi makipe batera inkunga.
Yagize iti: “Hashingiwe kandi ku masezerano y’ubufatanye n’Umujyi wa Kigali, mbandikiye mbamenyesha ko inkunga y’amafaranga yahabwaga ikipe yanyu izakoreshwa mu kubaka ikipe y’Umujyi wa Kigali irimo kubakwa. Bityo tukaba tubasaba ko mwihuza n’andi makipe Umujyi wa Kigali usanzwe utera inkunga (Gasogi United FC na Kiyovu Sports FC) kugira ngo icyemezo cyo guhuriza hamwe ubushobozi gishoboke.”
Umujyi wa Kigali uherutse gutangaza ko mu myaka itanu ishize wahaye iyi kipe arenga imari ya miliyari 1 y’amafaranga y’u Rwanda. Igitekerezo nk’iki cyaherukaga mu 2019 ariko AS Kigali na Kiyovu Sports zagiteye utwatsi.
Kugeza ku munsi wa 24 wa Shampiyona y’u Rwanda, AS Kigali iri ku mwanya wa 13 n’amanota 24, Kiyovu Sports ni iya karindwi n’amanota 33. Ni mu gihe Gasogi United FC imaze imikino irindwi idatsinda, iri ku mwanya wa 11 n’amanota 26.
