Asake abaye umunyafurika wa mbere uyoboye urutonde rwa Spotify
Imyidagaduro Mu Mahanga

Asake abaye umunyafurika wa mbere uyoboye urutonde rwa Spotify

MUTETERAZINA SHIFAH

August 13, 2024

Umuhanzi wo muri Nigeria Ololade Ahmed, uzwi nka Asake, yakoze amateka nk’umuhanzi wa mbere wo muri Afurika uyoboye  imbonerahamwe igaragaraho ibihangano bikurikirana hashingiwe ku ko byakunzwe n’abasura urubuga mpuzamahanga rwa Spotify rucururizwaho imiziki.

Byatangajwe nyuma y’uko umuzingo we wa gatatu (Alubumu) yise Lungu Boy igeze ku mwanya wa mbere ku mbonerahamwe z’imiziki icururizwa kuri urwo rubuga.

Iyo Alubumu iriho indirimbo 15, zirimo izo ari wenyine ndetse n’izo  yafatanyije n’abandi barimo Wizkid, Travis Scott, Stormzy, Central Cee na Ludmilla, ikaba ari yo iciye agahigo ko kuba iya mbere nyafurika iyoboye imbonerahamwe kuri Spotify.

Ku munsi wa mbere Global Spotify yahise yinjiza akayabo ka miliyoni 9.42 z’Amadolari y’Amerika.

Bibaye nyuma y’uko Asake aherutse gutanga ibyishimo mu birori bya Afronation, byabereye muri Portugal, bikaba binateganyijwe ko azakomeza kuzenguruka hirya no hino mu bitaramo, birimo n’icyo azakorera i Kigali.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA