Aterian Plc yungungutse miliyoni 471 Frw izashora mu bucukuzi mu Rwanda  
Amakuru

Aterian Plc yungungutse miliyoni 471 Frw izashora mu bucukuzi mu Rwanda  

Imvaho Nshya

October 1, 2025

Ikigo Aterian Plc cyo mu Bwongereza cyahawe inguzanyo y’ibihumbi 325 by’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga miliyoni 471 z’amafaranga y’u Rwanda, zo gushora mu kwagura ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda.

Icyo kigo cyibanda ku bushakashatsi no gucukura amabuye y’agaciro, cyamenyekanye cyane kubera ubushakashatsi bwacyo kuri Lithium mu Rwanda.

Aterian PLC ifatanya n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Mine, Peteroli na Gaze (RMB) kugira ngo yubahirize amategeko n’amahame mpuzamahanga bigenga ubucukuzi be’amabuye y’agaciro butekanye kandi bujyanye n’igihe.

Biteganywa ko inguzanyo icyo kigo cyabonye izifashishwa mu kugura umushongi wa coltan (tantalum), ikanba ari inguzanyo yabonetse ku bufatanye n’ikigo gikomeye gicuruza ibyuma n’amabuye y’agaciro gifite izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga.  

Mu rwego rwo guhabwa iyo nguzanyo, Aterian Plc yatanze ingwate za miliyoni 1,043 ku bashoramari bayibemereye nyuma yo gusoza kwishyura inguzanyo bari bahawe mbere.

Biteganyijwe ko iyo nguzanyo izasozwa kwishyurwa ku ya 30 Ukuboza 2027 ku nyungu ya 20% n’ikiguzi cy’ubucuruzi kingana na 2% yishyurwa mu gihe cy’amezi atandatu ya mbere, ariko ashobora kongerwa ku bwumvikane bw’impande zombi.

Charles Bray, Umuyobozi Mukuru wa Aterian, yavuze ko iyo nkunga babonye yongereye igishoro cyabvo kandi igafungura n’ubushobozi bw’iki kigo bwo kwihutisha iterambere no kwagura amasoko ku rwego mpuzamahanga.

Yaboneyeho kwizeza abagura amabuye y’agaciro bacukura ko aba yabonetse mu nzira yubahiriza gahunda Mpuzamahanga w’uruhererekane rw’ubucukuzi bw’amabuye y’a kandi ngo hakorwa ubugenzuzi buhoraho kugira ngo aboneke.

Aterian Plc yashyizeho ingamba zirimo no gusura ibirombe, gukurikirana ikomoko yabyo ndetse bagahamya ko amabuyre y’agaciro atari ava mu bice byazonzwe n’intambara.  

Iyo gahunda ngo igamije guharanira ko ibikorwa bya Aterian bihamanya n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kuyacuruza bifata mu nshingano guharanira inyungu ariko hanubahirizwa inshingano zo kurinda.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA