AU yashimangiye ko urwango rutazongera kugirwa umushinga wa politiki
Politiki

AU yashimangiye ko urwango rutazongera kugirwa umushinga wa politiki

SHEMA IVAN

April 7, 2026

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Mahmoud Ali Youssouf, yashimangiye ko icyerekezo Afurika yihaye ari uko kwimika urwango bitazongera kwemerwa ko bihindurwa umushinga wa politiki.

Yabigarutseho kuri uyu wa 7 Mata, ubwo uyu Muryango wifatanyaga n’u Rwanda n’Isi yose mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye ku cyicaro cya AU, i Addis Abeba muri Ethiopia.

Ati: ”Afurika ihamya ko kubiba urwango rwinjizwa muri politiki  bitazongera kubaho. Tugomba guhangana n’ibyago biri kwiyongera birimo imvugo zibiba urwango, amacakubiri n’ivangura rikabije tubinyujije mu kubaka ubumwe.”

Yakomeje avuga ko urugendo rw’u Rwanda rw’ubudaheranwa no kwiyubaka bigaragaza ko amateka mabi atari isezerano ahubwo ahindurwa n’ubushake bw’abantu. Ati: “Kwibuka bidusaba gukora, kurinda no kurengera agaciro ka muntu aho ari ho hose. Afurika ishyigikiye amahoro, ubutabera n’umutekano wa buri umwe.”

Tariki ya 26 Mutarama 2018 ni bwo Loni yasabye ko tariki ya 7 Mata iba Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; inyito yahinduye iyari isanzwe ikoreshwa itaravugaga neza ukuri kw’ibyabaye.

Ibarura ryakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu 2000 rikamara imyaka ibiri (2000-2002), ryagaraje ko Abatutsi 1.074.017 bishwe mu gihe cy’iminsi ijana (Mata-Nyakanga 1994). Iyo hakozwe isesengura ry’iyi mibare, bigaragara ko buri munsi hicwaga ibihumbi icumi na mirongo irindwi na bane (10.074).

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Mahmoud Ali Youssouf, yavuze ko icyerekezo Afurika yihaye ari uko kwimika urwango bitazongera kwemerwa ko bihindurwa umushinga wa politiki
Abanyarwanda baba muri Ethiopia bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Uyu muhango wabereye ku cyicaro cya AU, i Addis Abeba muri Ethiopia

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA