Audia Intore yizihije isabukuru ya mbere yambikiweho impeta y’urukundo
Imyidagaduro

Audia Intore yizihije isabukuru ya mbere yambikiweho impeta y’urukundo

MUTETERAZINA SHIFAH

February 5, 2026

Umuhanzi wibanda ku njyana gakondo Audia Intore yizihije isabukuru y’amavuko acyeza umugabo we Niyonsenga Cyiza Kelly umaze umwaka amwambitse impeta y’urukundo ibyabagejeje ku mwanzuro mwiza wo gushinga urugo.

Ku itariki 05 Gashyantare, ni bwo Audia Intore yizihiza isabukuru y’amavuko aho ku yo yaherukaga yatunguwe na Cyiza Kelly baje gushakana, amwambika impeta amusaba ko yazamubera mutima w’urugo biba intangiriro y’urwo bubatse uyu munsi.

Ubwo yaganiraga na Imvaho Nshya, Audia Intore yatangarje ko muri uyu mwaka ushize yambitswe impeta ntakindi afite uretse gushima Imana.

Yagize ati: “Umwaka urashize ansabye kumubera umugore, ndashima Imana ko yamushoboje kumbere inshuti idahinduka kandi akarinda ijambo rye kugeza uyu munsi, iyo igihe kigeze Imana irabikora.”

Ubwo yari abajijwe niba mu gihe yari yarambitswe impeta atarabana n’uwo musore atigeze yumva yakwisubiraho cyangwa na nyuma bitarabaye, Audia yagaragaje ko n’ubu abimusabye yakwemera inshuro atabara.

Ati: “Arabizi mpora mbimubwira ko mukunda, mushimira ko kuva namumenya n’aho twabaniye ntarigera mubona yarakaye nk’uko nabiririmbye no mu ndirimbo. Nubu yongeye kunsaba gushyingiranwa na we nabyemera inshuro ntabara kuko hano ni ho nkwiriye kuba ndi.”

Asabwe kumara amatsiko abatararushinga baterwa ubwoba babwirwa ko ibyo babona mu rukundo ntaho bihuriye n’ibiba mu ngo Audia Intore yavuze ko nubwo nta gihe kinini gishize arushinze ariko hari ibanga yakwibira abifuza kurushinga.

Ati: “Nkimara gukora ubukwe umuntu yarampamagaraga akambaza uko meze nkamusubiza nti ‘ndaho maze kumenyera’ bakambwira bati ntawe umenyera urugo hakaba n’abambwira ngo ntacyo ndabona. 

Ariko nubwo nta gihe kinini kirashira nshinze urugo, icyo nabwira abatararushinga ni uko icy’ingenzi ari ukuba inshuti magara n’uwo uteganya gushyingiranwa na we kuruta uko mwaba muteretana gusa mukazabana nk’inshuti magara, kuruta kuba umugore n’umugabo gusa.”

Agaruka ku bijyanye n’umuziki we, Audia Intore avuga ko adateganya kureka umuziki ahubwo yafashe akaruhuko ari na ko ategurira abakunzi be indirimbo zitandukanye ateganya gukorana n’abahanzi batandukanye kandi yirinda gukorera ku gitutu kugira ngo abahe ibihangano byiza.

Cyiza Kelly yambitse impeta y’urukundo Audia Intore tariki 05 Gashyantare 2025, baza gusezerana mu mategeko tariki 26 Kamena 2025, byakurikiranye n’indi mihango y’ubukwe yakozwe tariki 26 Nyakanga 2025.

Audia Intore yizihije isabukuru y’amavuko avuka ko Cyiza amusabye gushyingiranwa nawe yamwemerera inshuro atabara
Audia Intore avuga ko kubana nk’inshuti magara bifasha abarushinze

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA