Polisi ya Australia yatangaje ko abagore babiri n’umugabo umwe bapfuye barashwe n’umuntu utaramenyekana, akomeretsa undi umwe ubwo bari mu mujyi muto wa Lake Cargelligo uri hagati muri New South Wales.
Ubwo bugizi bawa nabi bwabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ariko Polisi yasabye abaturage kwirinda kwegera aho byabereye ndetse isaba abatuye aho ngaho kuguma mu ngo zabo.
Polisi yongeyeho ko iperereza rigikomeje ngo hamenyekane abihishe inyuma y’ibyo bitero.
Ikinyamakuru The Sydney Morning Herald cyatangaje ko ubwo bugizi bwa nabi bubaye nyuma y’abandi bantu 15 baherutse kuraswa mu kwezi gushize ubwo bari ku mucanga wa Bondi Beach muri Sydney.
Ubwo bwicanyi bw’i Sydney bikekwa ko bwakozwe n’umuhungu na se bashobora kuba bafitanye isano n’umutwe wa Islamic State.
Ni ibitero byibasiye cyane abo mu bwoko bw’Abayahudi bari mu birori bya Hanukkah, (umunsi wibukwaho igitangaza cyabaye kera ubwo Abayahudi bongeraga gufungura urusengero i Yeruzalemu).
