Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yagaragaje uko u Rwanda rwishatsemo ibisubizo by’iterambere, ashimangira ko iterambere nyaryo rikwiye gushingira ku by’ukuri igihugu cyihariye, indangagaciro n’icyerekezo byacyo, aho kuba ibyakoporowe ahandi.
Yabivugiye mu nama y’abayobozi yiswe Australian Leadership Retreat yabereye i Brisbane mu gihugu cya Australia, yatangiye ku wa Kane, tariki ya 14 Kanama.
Ni inama yahuje bamwe mu bagize Guverinoma, abikorera n’imiryango itari iya Leta, biga ku mahirwe y’ubufatanye n’ubufatanye bw’igihe kirekire.
Ati: “Haba muri Afurika, hano muri Australia cyangwa ahandi hose, iterambere ntirigomba gushingira ku byakuwe ahandi. Rigomba gushingira ku ndangagaciro, rikayoborwa n’ubwitonzi mu bikorwa kandi rigahindagurika kugira ngo ribe rikwiriye Isi ihora ihinduka.”
Mu gusubiza ikibazo ku buryo u Rwanda rwakoresheje uburyo buhamye mu gushaka ibisubizo byarwo bwite, Amb. Nduhungirehe yavuze ko urugendo rw’u Rwanda ari isomo rikomeye ku mbaraga, ariko kandi n’ubukana, bwo kubaka inzego zijyanye n’umuco n’amateka by’imbere mu gihugu.
Ati: “Amateka y’u Rwanda agaragaza ko kubaka inzego n’ibisubizo bihuye nubwo byaba bigoye bisaba kwihangana, guhangana n’ibigeragezo no kwihitiramo kwikemurira ibibazo nubwo byaba bigoye.
Yavuze ko inyungu zabyo zigaragara, yagize ati: “U Rwanda byadusigiye gusigasira ubumwe, gutera imbere mu bukungu no guha abaturage kumva ko igihugu ari icyabo.”
Nduhungirehe yasobanuriye abitabiriye inama amateka y’u Rwanda, agaragaza ko u Rwanda rwari Igihugu cyubatse neza kera kitaragerwamo n’abakoroni, gifite amategeko, imico n’indangagaciro byacyo.
Icyakora, kuza kw’Abadage n’Ababiligi byazanye inzego nshya mvamahanga, zitanya Abanyarwanda kandi zangiza umuryango nyarwanda.
Yavuze ko Ababiligi binjije politiki yo gucamo ibice no gutegeka bahindura amatsinda y’imibereho isanzwe mo amoko (Hutu, Tutsi na Twa), banasenyagura inzego za kera z’imiyoborere.
Mu 1962 ubwo u Rwanda rwabonaga ubwigenge, rwasigiwe urujijo rwa politiki.
Ubutegetsi bwashingiye ku macakubiri, Abatutsi babuzwa uburenganzira bimwa kujya mu mashuri, imirimo ya Leta n’ubundi burenganzira.
Iryo tsikamira ry’amategeko, ryiyongereyeho ihohoterwa rya hato na hato n’ubuhunzi, byagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati: “Mu kwezi kwa Mata 1994, abajenosideri batangiye umugambi rurangiza wo kurimbura Abatutsi bose mu Rwanda.”
Yavuze ko muri Nyakanga 1994, ingabo za FPR-Inkotanyi zayihagaritse, ariko mbere yaho, Abanyarwanda basaga miliyoni bari bamaze kwicwa.
Nduhungirehe yavuze ko nyuma ya 1994, u Rwanda rwari rwarasenyutse, nta mafaranga yo kongera kubaka Igihugu ahari, inzego z’ubuyobozi zarasenyutse, ndetse n’ihungabana rikomeye mu baturage, ariko Abanyarwanda bahisemo inzira eshatu z’ibanze ari ubumwe, kubazwa inshingano, no kureba kure.
Yavuze ko iyo nzira ari yo yabyaye icyerekezo “Vision 2020” yatangijwe mu 2000, igamije guhindura u Rwanda igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi kandi kiri mu rwego rw’ibihugu bifite ubushobozi buciriritse.
Abaturage babarirwa mu mamiliyoni bakuwe mu bukene, ubuvuzi kuri bose buratangizwa, amashuri abanza atangwa ku buntu.
Ati: “Twumvise vuba ko iterambere atari igisubizo cyavanwa mu bindi bihugu, n’ubushobozi buke, u Rwanda rwavuguruye inzego zarwo, rwiyubaka kugira ngo rukore byinshi, rube byinshi, kandi rugire byinshi ejo hazaza.”
Yanakomoje ku bisubizo byabonetse hashingiwe ku byo u Rwanda rwari rukeneye atanga urugero rw’inkiko Gacaca zashoboye kuburanisha imanza zirenga miliyoni ebyiri z’abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihe cy’imyaka 10 gusa.
Amb Nduhugirehe yavuze ko u Rwanda rufite gahunda ihamye ko kwishakamo ibisubizo aho hashyizweho gahunda y’Umuganda, ukorwa umunsi umwe mu kwezi aho abaturage bakorera hamwe ibikorwa rusange nko gukora isuku ahatandukanye, gutera ibiti no kubakira imiryango itishoboye.