Umuhungu na se bo muri Australia barakekwaho kwica barashe abantu 15 bari i Sydney ku mucanga wa Bondi Beach, mu mpera z’icyumweru gishize.
Bivugwa ko abo bagizi ba nabi bafitanye isano n’umutwe wa Islamic State ndetse mu bo bibasiye ari abo mu bwoko bw’Abayahudi bari mu birori bya Hanukkah, (umunsi wibukwaho igitangaza cyabaye kera ubwo Abayahudi bongeraga gufungura urusengero i Yeruzalemu).
Abo bantu bishwe na Sajid Akram, w’imyaka 50, n’umuhungu we Naveed w’imyaka 24, batumye Minisitiri w’Intebe wa Australia Anthony Norman Albanese asaba ko hajyaho amatego akomeye agenga gutunga imbunda.
Inzego z’umutekano zatangaje ko nyuma yubwo bugizi bwa nabi wabukoze na we yapfuye mu gihe umuhungu we arembeye mu bitaro.
Anthony Albanese yemeje ko ayo mategeko agiye gukazwa, nubwo abakoze ubugizi bwa nabi bari bafite uruhushya rwo gutunga imbunda baba no mu ishyirahamwe ry’abazitunze.
