Ava Peace yasobanuye impamvu yasabye Sheebah ko batangiza ihangana
Imyidagaduro Mu Mahanga

Ava Peace yasobanuye impamvu yasabye Sheebah ko batangiza ihangana

MUTETERAZINA SHIFAH

November 27, 2025

Umuhanzi wo muri Uganda Ava Peace yagaragaje impamvu yatangaje ku mugaragaro ko yifuza guhangana na Sheebah Karungi ufatwa nk’umwamikazi w’umuziki muri Uganda.

Ni ibyo uwo muhanzikazi yatangaje mu ntangiriro z’iki cyumweru, ubwo yari mu kiganiro kuri Televiziyo y’igihugu ya Uganda UBC agatangaza ko yifuza guhangana na Sheebah mu buryo bwo kurushanwa.

Ibyo byateje impaka ku mbuga nkoranyambaga abenshi bavuga ko Ava Peace abenshi bamushinja gushaka kumenyekana yifashishije amazina y’ibyamamare bizwi abandi bakavuga ko ari agasuzuguro yasuzuguye Sheebah nk’uwamubanjirije mu muziki.

Mu gushaka kubisobanura Ava Peace, yifashishije imbuga nkoranyambaga ku mugoroba w’itariki 26 Ugushyingo 2025 akora ikiganiro (Live) avuga ko ibyo yavuze byari bigamijer inyungu zabo bombi ntaho bihuriye n’agasuzuguro.

Yagize ati: “Si uko nasuzuguye Sheebah, ahubwo nahisemo kumusaba guhangana ku nyungu zacu twembi zatwongerera amikoro. Ikindi kandi sinabikora keretse tubyemeranyijeho kuko ni ibintu byatwinjiriza nk’abahanzi.”

Ni umuntu nshimira uruhare yagize mu iterambere ry’umuziki wa Uganda, n’uko akomeje kuba icyitegererezo ku bahanzikazi benshi haba muri Uganda no hanze yayo ndamwubaha kandi ndamukunda. Ibindi byo biracyari icyifuzo tuzabikora n’abyemera.”

Uretse Ava Peace ukeneye ko we na Sheebah batangiza urugamba rwo guhangana nubwo ateruye ngo avuge uburyo byakorwamo, Sheebah Karungi asanzwe ahora ahanganye na Spice Diana ku buryo bahora baterana amagambo ndetse byanarenze bakabishyira no mu bihangano byabo.

Ubusanzwe abahanzi bahitamo gukoresha ihangana ku mbuga nkoranyambaga, mu itangazamakuru, mu bihangano kugira ngo abantu babiteho barusheho kumenyekana.

Ava Peace yasobanuye ko guhangana na Sheebah bizabinjiriza bombi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA