Ayabonga Lebitsa  yatandukanye na Rayon Sports 
Amakuru

Ayabonga Lebitsa  yatandukanye na Rayon Sports 

SHEMA IVAN

August 14, 2025

Umunyafurika y’Epfo Ayabonga Lebitsa wari Umutoza wongerera imbaraga abakinnyi muri Rayon Sports, yasezeye ku bakunzi b’iyi kipe kubera ibibazo by’umuryango.

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 13 

Kanama 2025, ni bwo Rayon Sports yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo, itangaza ko itakiri kumwe n’uyu mutoza.

Yagize iti: “Umutoza wacu wongera imbaraga, Lebitsa Ayabonga, yatandukanye na Gikundiro kubera ibibazo by’umuryango. Tumushimiye imbaraga zidasanzwe mu kazi yakoreye ikipe.”

Iyi kipe yongeyeho ko umutoza uzasimbura Ayabonga, ari “umunyamahanga uzatangazwa vuba.”

Ayabonga yasezeye abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, avuga ko ari ahantu yishimira, ndetse yagize n’amahirwe yo gukorana n’Abanyarwanda.

Ati: “Ndashaka kubashimira uburyo mwanyakiriye mu Rwanda, aho mfata nk’urugo rwanjye rwa kabiri. Mwarakoze cyane, byari byiza gukorana namwe ariko ntabwo twese tumenya aho ubuzima butwerekeza. Mbikuye ku mutima, mwarakoze ku bihe byiza twagiranye.”

Uyu mugabo yageze muri Rayon Sports muri Nyakanga 2023 azanye n’abatoza bashya barangajwe imbere na Yamen Zelfani ’Alfani’.

Uyu wahoze ari umukinnyi, yatangiye ubutoza ari kumwe na Rulani Mokwena kuri ubu utoza Wydad AC, icyo gihe bari muri Black Poison. 

Yaciye mu yandi makipe atandukanye arimo Afurika y’Epfo U17, Bantu FC yo muri Lesotho na Tshakuma Tsha Madzivhandila y’iwabo.

Asize Rayon Sports FC iri kwitegura umwaka utaha w’imikino wa 2025/26, aho iri gukegura ‘Umunsi w’Igikundiro’ wahujwe n’umukino wa gicuti uzayihuza na Yanga SC yo muri Tanzania ku wa Gatanu.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA