Ayra Starr agiye gutaramira muri Coachella
Imyidagaduro

Ayra Starr agiye gutaramira muri Coachella

MUTETERAZINA SHIFAH

November 11, 2026

Umuhanzikazi Ayra Starr wo muri Nigeria yashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bazasusurutsa abazitabira iserukiramuco rya Coachella 2027, rizahuza ibyamamare bitandukanye ku rwego mpuzamahanga.

Coachella Valley Music and Arts Festival 2027, ni iserukiramuco mpuzamahanga rihuza umuziki n’ubuhanzi, aho riteganyijwe kubera muri Empire Polo Club, mu Mujyi wa Indio muri California, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Urutonde rw’abazitabira iri serukiramuco rwatangajwe ku wa 10 Ugushyingo 2026, rugaragaza ko Ayra Starr azaririmba ku wa 11-18 Mata 2027. Iyi minsi yombi izaba ari ku Cyumweru, aho uyu muhanzikazi azasangirira urubyiniro n’abandi barimo Don Toliver, Kygo, Becky G, Jorja Smith, Tove Lo, Victoria Monét, BABYMONSTER, The Neighbourhood na Empire of the Sun.

Coachella 2027 izabera mu byiciro bibiri, icya mbere kuva ku wa 9 kugeza ku wa 11 Mata, ikindi kuva ku wa 16 kugeza ku wa 18 Mata 2027. Abandi bahanzi bazitabira iri serukiramuco barimo Madonna, Phoebe Bridgers, Zara Larsson, JISOO, Steve Lacy, Kehlani, Weezer, Robyn, Martin Garrix na Daddy Yankee.

Gushyirwa ku rutonde kwa Ayra Starr bigaragaza uyu muhanzi nk’ukomeje kwigaragaza no guteza imbere umuziki we ku rwego mpuzamahanga mu bice bitandukanye by’Isi. Ayra Starr, ni umwe mu bahanzikazi bakomeye muri Nigeria no muri Afurika. 

Yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Rush’, ‘Bloody Samaritan’, ‘Sability’ na ‘Away’.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA