Ayra Starr ntiyemera ko Davido na Burna Boy bayoboye Afrobeat ya Nigeria
Imyidagaduro Mu Mahanga

Ayra Starr ntiyemera ko Davido na Burna Boy bayoboye Afrobeat ya Nigeria

MUTETERAZINA SHIFAH

March 13, 2026

Umuhanzikazi ukomoka muri Nigeria Ayra Starr ntiyemeranya n’abavuga ko Davido na Burna Boy bari mu bayoboye mu njyana ya Afrobeats muri Nigeria ibizwi nka “Afrobeats Big 3”.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na radio Hot FM, avuga ko ku bwe abibona mu buryo butandukanye n’ubw’abandi bavuga ko abo bahanzi bahiga abandi muri iyo njyana

Yagize ati: “Ku bwanjye, abahanzi batatu ba mbere muri Afrobeats ni Tiwa Savage, Wizkid na Rema. Abo ni bo Big 3 banjye nyakuri.”

Nubwo bimeze bityo ariko ubusanzwe abakurikiranira hafi ibijyanye n’umuziki muri Nigeria bavuga ko “Afrobeats Big 3”, barimo Wizkid, Tiwa Savage mu gihe Ayra Starr we atashyizemo Davido na Burna Boy, ibyatangaje benshi.

Ayra Starr yanagarutse ku impamvu yatumye ava muri Nigeria akimukira muri New York City. Avuga byatewe n’inshuti ze zihatuye.

Yagize ati: “Mu mpeshyi ebyiri ziheruka nari ndi muri New York, by’umwihariko mu mpeshyi iheruka bwo nabaye mu gace ka Hell’s Kitchen hafi amezi atatu ndi kumwe n’inshuti zanjye. Twarebaga ibiganiro na filime zo muri Amerika, kandi byari bishimishije.”

Yongeraho ati: “Natekerezaga umujyi naturamo. Nkabona Los Angeles iri kure cyane kandi itandukaniro ry’amasaha na Nigeria ni menshi. Amasaha icyenda! Ni yo mpamvu nahisemo New York.”

Amakuru ahari agaragaza ko Ayra Starr yatangiye kwimukira mu Mujyi wa New York muri Nzeri Ukwakira 2025, aza kubitangaza tariki 25 Ugushyingo 2025.

Ayra Starr yahakanye ko Ban Boy na Divido bayoboye Afraobeat ya Nigeria

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA