Azerbaijan yemeje amasezerano ya serivisi z’indege n’u Rwanda
Politiki

Azerbaijan yemeje amasezerano ya serivisi z’indege n’u Rwanda

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

December 17, 2025

Inteko Ishinga Amategeko ya Azerbaijan yemeje amasezerano y’ubwikorezi bwo mu kirere ibihugu byombi biheruka gushyiraho umukono muri Nzeri 2025.

Ni amasezerano agamije gushyiraho uburyo bw’ingendo zo mu kirere zihuza ibihugu byombi, yashyizweho umukono ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiriraga uruzinduko rw’akazi I Baku mu Murwa Mukuru wa Azerbaijan.

Inteko ishinga Amategeko ya Azerbaijan yagize iti: “Ku birebana no kwemeza amasezerano y’Ubwikorezi bwo mu Kirere hagati ya Guverinoma ya Repubulika ya Azerbaijan na Guverinoma ya Repubulika y’u Rwanda, yoherejwe mu Nteko Rusange ku wa Kabiri tariki ya 16 Ukuboza 2026.”

Nyuma yo kungurana ibitekerezo kuri ayo masezerano, yatowe ndetse anemezwa ku nshuro ya mbere agejejwe imbere y’abagize Inteko Ishinga Amategeko bihita binemeza ko gahunda yo kuyemeza no gutangira kuyashyira mu bikorwa irangiye.

Umubano w’u Rwanda na Azerbaijan watangiye ku mugaragaro mu 2017. Azerbaijan ifite umudipolomate uyihagarariye mu Rwanda, ufite icyicaro i Addis Abeba muri Ethiopia.

Andi masezerano ibihugu byombi byashyizeho umukono harimo arebana n’uburezi, ubuhinzi, serivisi za Leta, ubucuruzi n’ishoramari

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA