Umufana ukomeye wa Kiyovu Sports, Harerimana Abdul Aziz ‘Nzinzi’, yitabye Imana azize uburwayi aho yari arwariye mu Bitaro bya CHUK.
Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2025 yemejwe n’umuryango we.
Inkuru y’urupfu rw’uyu mufana, yongeye gushimangirwa n’buyobozi bwa Kiyovu Sports binyuje ku rubuga rw’abafana.
Ati: “Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports, bubabajwe n’urupfu rw’umukunzi wacu akaba n’umushyushyarugamba wa Kiyovu Sports, Harerimana Abdul-Azzizi uzwi nka Azziz. Akaba yazize uburwayi aguye mu Bitaro bya CHUK.”
Biteganyijwe ko uyu mufana ashyingurwa mu cyubahiro kuri uyu wa kabiri mu irimbi rya Nyamirambo.
Adamuzi
February 11, 2025 at 1:16 pmPore Kubakunzi Ba Kiyovu Sports Ni Inkuru Ibabaje Kumuryangowe Abakunzi Bumupira Wamaguru Bose Bashenguwe Murupfurwe Byumwi Hariko Abakunzi Ba Kiyovu Sports Natwe Abafana Ba Rayon Sports Twihanganisije Umuryango Wa Nyakwigendera Ndetse Nabayovu Bakomeze Kwihangana .
Ndayishimiye
February 12, 2025 at 3:02 amNtakundi buri wese niyo nzira kandi pore