Abahagarariye inyungu z’ibihugu byabo mu by’umutekano n’ingabo (Defence Attachés) mu Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa babo, basuye Minisiteri y’Ingabo n’icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku Kimihurura.
Ni uruzinduko rwabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Kanama 2025, aho bahawe ikiganiro ku bijyanye n’umutekano.
Muri icyo kiganiro, bahawe amakuru ku bijyanye n’umutekano w’u Rwanda imbere mu gihugu no ku mipaka, ndetse n’uko RDF ikomeje kwitabira ibikorwa byo kubungabunga amahoro ku rwego rw’Umuryango w’Abibumbye n’imikoranire y’u Rwanda n’ibindi bihugu mu bijyanye n’ingabo.
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imikoranire Mpuzamahanga mu bya Gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo Brig Gen Karuretwa Patrick, yashimangiye ko iki kiganiro kigamije gushimangira kumvikana hagati y’impande zombi no gutanga umusanzu mu mikoranire mu kubungabunga amahoro mu Karere no ku rwego mpuzamahanga.
Habayeho kungurana ibitekerezo ku ngingo zitandukanye, aho uhagarariye ishyirahamwe ry’Abahagarariye Ingabo (DA Association) Brig Gen Emmanuel Shillingi, yashimiye Minisiteri y’Ingabo ku kuba ikomeza gutanga ibi biganiro, ashimangira ko bitanga ishusho nyayo y’uko igihugu gifata umutekano, haba imbere mu gihugu no mu Karere.
Yongeyeho ko biyemeje gukomeza guteza imbere ubufatanye, ubusabane n’ubwuzuzanye nk’abafatanyabikorwa mu iterambere.
Ibi biganiro byitabiriwe n’abahagarariye ibihugu 22 n’imiryango mpuzamahanga batandukanye, barimo Angola, u Bushinwa, Danemark, Misiri, Ethiopia, u Bufaransa.
Hari kandi abahagarariye u Buyapani, Yorodani, Mauritania, Namibia, Qatar, Koreya y’Epfo, Tanzaniya, Uganda, Ubwami bw’u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Zambia, Zimbabwe, abahagariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), n’ab’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Burenganzira bwa muntu (ICRC).