Abapolisi 501 basoje amahugurwa y’abapolisi ya ba Ofisiye bato bari bamazemo umwaka, Minisitiri w’Umutekano Gasana Alfred mu ijambo rye yabibukije ko kugira ngo bashobore kuzuza neza inshingano zabo bisaba kongera ubumenyi, akaba ari mpamvu bahugurwa.
Ni igikorwa cyabereye kuri uyu wa Gatanu mu Ishuri rya Polisi riherereye mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.
Minisitiri Gasana ari na we mushyitsi mukuru wari uhagarariye Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga, yavuze ko amahugurwa ari ngombwa ngo abo ba Ofisiye bongere ubumenyi.
Yagize ati: “Ayo mahoro rero tuyageraho, ari uko twibungabungiye umutekano twebwe ubwacu, duhereye ku bikorwa byacu bwite, tutagombye kwitabaza amahanga. Ni muri urwo rwego Polisi ifite inshingano yo gukora ibishoboka byose, ngo amahoro n’umutekano bibeho.
Igomba rero kwiyubaka bihoraho mu bumenyi, binyuze mu mamahugurwa n’inyigisho bihoraho, kugira ngo ishobore kugeza ku baturarwanda amahoro n’umudendezo, ikoresheje neza amikoro ahari”.
Yongeyeho ati: “Umutekano n’amahoro birambye kugira ngo bigerweho, hakenewe abapolisi bakumira ibyaha, bubahiriza amategeko, banatanga ibisubizo by’ibibazo abaturarwanda bafite. Abo bapolisi rero bagomba kugira ubumenyi, imyumvire n’imikorere inoze, ibi byose bigatuma Polisi y’u Rwanda ikomeza kuba intangarugero mu Rwanda ndetse no mu mahanga”.
Yagarutse kandi ku bibazo byugarije Isi, asobanura ko bisaba kugira ubumenyi bujyanye n’iterambere Isi igenda yinjiramo kandi hakenewe umutekano, bikaba bisaba kwiyungura ubumenyi no gufatanya.
Ati: “Iterambere ry’iyi Si dutuye, ryugarijwe n’ibibazo bitandukanye birimo intambara, ibiza, ihungabana ry’ubukungu, imihindagurikire y’ikirere, indwara z’ibyorezo, iterabwoba, ibyaha byambukiranya imipaka n’ibindi bibuza abatuye Isi umudendezo.
[…] abayituye twese dukeneye kubaho mu bwisanzure, buzira umutekano muke n’ingaruka ziwushamikiyeho. Ibyo byose ntibishobora kugerwaho, hatabayeho ubufatanye bwa buri wese, mu kumva ko bimureba ngo twese hamwe dufatanyije, duharanire kubaho neza”.
Yibukije abasoje amasomo ko bagomba kurangwa n’imyitwarire myiza kngo n’ubumenyi bungutse byombi bibafashe kuzuza inshingano.
Ati: “Bapolisi murangije amahugurwa, muhereye ku nyigisho mwahawe, mufite ibyangombwa byose kugira ngo murangize neza inshingano Igihugu kibaha. Iterambere ry’Isi riragendana n’ibyaha bikoranye ubuhanga. Mukwiriye gukoresha ubuhanga burushijeho, kugira ngo mubashe guhangana n’ibyo byaha byugarije Isi n’Igihugu cyacu.
Leta izakomeza kubaka ubushobozi bukenewe, binyuze mu nyigisho zitandukanye, no kubaha ibikoresho bihagije kandi bigezweho, byo kubafasha guhangana n’ibyo byaha”.
Yavuze kandi ko Polisi igomba kugira uruhare no mu bindi bikorwa, birimo kwubaka ubukungu bw’Igihugu n’iterambere ryifuzwa muri rusange, bigafasha kwihesha agaciro.
Yabibukije ko bagomba gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza ndetse no gukorana n’abaturage ndetse n’izindi nzego za Leta ndetse ko ubushobozi buzabafasha guhangana n’ibikorwa bihungabanya umutekano, ndetse n’ibindi bibazo byakoma mu nkokora icyerekezo cy’u Rwanda.
Mu gusoza yashimiye Leta y’u Rwanda, kuba ikomeje kongerera ubushobozi Polisi y’Igihugu mu kubungabunga umutekano, Ubuyobozi bwa Polisi y’Igihugu yabushimiye umuhate bukoje kugira ngo Polisi irangize inshingano zayo kimwe n’abasoje amasomo buri wese wagize uruhare, ngo aba Ofisiye bahabwe inyigisho n’ubumenyi bikenewe, n’ababyeyi bashishikarije abana babo kwemera gukorera Igihugu, bakakirindira umutekano.
Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi CP R. Niyonshuti, yashimiye abayobozi baje kuyobora uyu muhango.