Abagera kuri 45 bari mu mahugurwa mu Ishuri rikuru rya Polisi (NPC) mu Karere ka Musanze, ajyanye n’ubuyobozi, agenerwa abapolisi bo ku rwego rwa ba Ofisiye bato ( Police Junior Command and Staff Course), ku wa Kane tariki 12 Kamena, basoje urugendoshuri rw’iminsi ibiri rugamije kunganira amasomo bigira mu ishuri.
Abanyeshuri bitabiriye iki cyiciro cya 12 cy’amahugurwa, baturutse mu nzego zitandukanye zirimo Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’igihugu rushinzwe igorora (RCS), Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) n’urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano n’iperereza (NISS).
Ni urugendoshuri rwabaye mu byiciro bibiri, aho ku wa Kabiri tariki ya 10 Kamena, basuye Ingoro ndangamateka yo kubohora igihugu iri ku Mulindi mu karere ka Gicumbi ndetse n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.
Kuri uyu munsi, bakomereje ku ngoro Ndangamurage y’urugamba rwo guhagarika Jenoside iri mu ngoro y’Inteko ishinga amategeko ku Kimihurura, basura no ku gicumbi cy’intwari, i Remera mu Karere ka Gasabo.
Chief Superintendent of Police (CSP) Antoine Munyampundu, Umwarimu mu ishuri rikuru rya Polisi, yavuze ko uru rugendoshuri rugamije kubafasha guhuza ubumenyi bwo mu ishuri n’ishyirwa mu bikorwa ryabwo mu nzego zitandukanye z’igihugu.
Yagize ati: “Uru rugendoshuri rufasha abanyeshuri kurushaho gusobanukirwa uko ibyo bize bishyirwa mu bikorwa by’umwihariko ibirebana n’ubuyobozi.”
Yakomeje ati: “Mu ishuri biga ibijyanye no kuyobora, tuba dukeneye ko babona ingero z’ahabaye imiyoborere mibi mu gihe cyashize n’ingaruka zayo ndetse n’urugero rw’imiyoborere myiza nk’uko bigaragara mu mateka n’imibereho by’igihugu cyacu.”
Mu kiganiro bahawe ku ngoro ndangamateka yo kubohora igihugu no ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, basobanuriwe uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yateguwe, igashyirwa mu bikorwa, ndetse n’uburyo Ingabo za RPA zayihagaritse, bunamira kandi banashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’abarenga ibihumbi 25 bazize Jenoside.
Ku gicumbi cy’intwari bakiriwe n’Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi mu rwego rushinzwe intwari z’igihugu, imidali n’impeta by’ishimwe (CHENO), Nicholas Rwaka, wabasobanuriye ibyaranze intwari n’ibigenderwaho kugira ngo umuntu ashyirwe mu ntwari z’igihugu.
Yagize ati: “Bitandukanye na kera, aho ubutwari bwagaragariraga ku rugamba gusa, ubu umunyarwanda wese ushobora gukora igikorwa cy’indashyikirwa gifitiye rubanda akamaro, agashyirwa no mu byiciro by’intwari.
Ku bapolisi n’abandi bo mu nzego z’umutekano, umwuga wanyu usanzwe ufitanye isano n’ubutwari, ari nayo mpamvu tubasaba ko mukomeza kuba icyitegererezo mu gukorera igihugu n’abaturage bacyo.”
SP Alexandre Nkurunziza, umwe mu banyeshuri, yavuze ko uru rugendoshuri rwamwunguye ubumenyi bw’ingenzi ku gisobanuro cy’ubwitange no kwimakaza ubumwe byiyongera ku nshingano z’inzego z’umutekano zo kurinda abaturage n’ibyabo.
Yavuze ko gusura urwibutso rwa Jenoside byamweretse ingaruka z’ubuyobozi bubi ndetse n’ubutwari bw’abaharaniye guhagarika Jenoside, bikaba bimwigishije ko inshingano z’umuyobozi atari ugutegeka gusa, ahubwo ari ugutanga urugero rwiza, gufata ibyemezo bishingiye ku kuri no kurengera inyungu rusange.
Uru rugendoshuri rutegurwa mu rwego rwo gufasha abitabira aya mahugurwa kumenya amateka y’u Rwanda; kwimakaza indangagaciro z’ubutwari, ubuyobozi bufite icyerekezo, ubunyangamugayo n’ubwitange bikwiye kuranga imirimo bakora byose byunganira amasomo bigira mu ishuri.