Ronald Ssekiganda na Denis Omedi bakinira APR FC, bahamagawe mu Ikipe y’Igihugu ya Uganda yitegura imikino y’umunsi wa cyenda n’uwa cumi yo mu Itsinda G mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizaba mu 2026, iteganyijwe mu Ukwakira.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 30 Nzeri 2025, ni bwo Umutoza Mukuru wa Uganda Cranes Paul Put, yahamagaye abakinnyi 26 azifashisha mu mikino ya Botswana na Algéria.
Ni imikino yombi Uganda izakinira hanze aho umukino wa mbere uzakirwa na Bostwana tariki ya 9 Ukwakira mu gihe uwa kabiri uzakirwa na Algéria tariki ya 14 Ukwakira 2025.
Mu bakinnyi 18 bakina hanze ya Uganda bahamagaye harimo ba rutahizamu Denis Omedi na Ronald Ssekiganda ukina hagati yugarira bombi bakinira APR FC yo mu Rwanda.
Kugeza ubu Itsinda G riyobowe na Algeria n’amanota 19 ikurikiwe na Uganda n’amanota 15 inganya na Mozambique ya gatatu, Guinea ni iya kane n’amanota 11, Bostwana ni iya gatanu n’amanota 9 mu gihe Somalia ari iya nyuma n’inota rimwe.