Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abasore babiri bakurikiranyweho gucuruza no gukwirakwiza urumogi mu Mujyi wa Kigali, aho umwe yafatanywe udupfunyika 36, undi afatanwa 4 800.
Abo basore bafashwe ku wa Mbere tariki ya 28 Nzeri 2026, mu bikorwa byo gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge bikorerwa mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Nzabagerageza Theoneste, utuye mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Nyarugenge, yafatanywe udupfunyika 36 tw’urumogi. Naho Karangwa yafatiwe mu Murenge wa Ndera, ahazwi nka Cyaruzinge, mu Karere ka Gasabo, aho yafatanywe udupfunyika 4 800 tw’urumogi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yavuze ko ifatwa ry’abo bantu ryaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati: “Twahawe amakuru n’abaturage, ubwo dufata Nzabagerageza Theoneste wo mu Murenge wa Rugarama, ahazwi nka Nyamirambo. Tumufashe, yatubwiye ko urumogi yaruhabwaga na Karangwa wo mu Murenge wa Ndera.”
CIP Gahonzire yavuze ko Polisi yahise ikorana na Nzabagerageza kugira ngo afashe mu gufata uwo yavugaga ko ari we wamuhaga urumogi.
Ati: “Twamusabye kumuhamagara akamubwira ko akeneye urundi rumogi, kugira ngo arumuzanire, Karangwa yahise aruzana. Yaruhishe mu modoka munsi y’intebe, icyo gihe yari afite udupfunyika 400, duhita tumuta muri yombi, nyuma yo kumusaka twasanze afite utundi dupfunyika 4 800.”
Yakomeje avuga ko dosiye z’aba bombi zamaze gushyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, kugira ngo hakomeze iperereza kandi hakurikizwe inzira ziteganywa n’amategeko.
CIP Gahonzire yasabye abaturage gukomeza kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi bikorwa bishobora guhungabanya umutekano.
Ati: “Tubonereho kandi dusabe abaturage gukomeza kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge, birimo urumogi, Kanyanga n’ibindi, ariko tunarwanya inzoga zitujuje ubuziranenge, ibyuma n’ibindi byose bishyira ubuzima bwabo mu kaga, ndetse bikaba byahungabanya umutekano n’ituze rya rubanda.”
Polisi y’u Rwanda ntihwema gusaba abaturage gutanga amakuru ku bantu bakekwaho gukora, gutunda, kubika cyangwa gukwirakwiza ibiyobyabwenge, kuko amakuru atangwa n’abaturage yorohereza inzego z’umutekano gukumira no gutahura ibikorwa nk’ibi.
Ifatwa ry’abo basore ribaye mu gihe Polisi ikomeje ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge mu Mujyi wa Kigali no mu bindi bice by’igihugu, hagamijwe gukumira ingaruka zabyo ku buzima, ku mutekano no ku mibereho y’abaturage.