Abantu bo mu byiciro bitandukanye, ari urubyiruko, abiga muri kaminuza, abahinzi n’abandi bagaragaza ko bitewe n’aho bavuye ndetse n’aho bageze babikesha Imiyoborere myiza, bazakomeza gukora kurushaho kuko iterambere ari urugendo rugikomeza.
Babishingiye ku kuba Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko manda nshya yaraye arahiriye ari iyo gukora ibirenze kugira ngo ibyifuzwa n’Abanyarwanda bigerweho.
Umukuru w’Igihugu yagize ati: “Iyi Manda nshya rero ni intangiriro yo gukora ibirenze kugira ngo ibyo twifuza tubigereho. Kuki se ubundi tutarenza ibyo twakoze? Kubitekereza ntabwo ari ukurota birashoboka, bizashoboka, twabikora kandi tuzabikora. Icy’ingenzi muri byose turi hamwe, turi umwe kandi ndagira ngo mbashimire cyane kongera kumpa icyizere ariko kandi munakinshyigikiramo”.
Umwe mu banyeshuri wiga muri Kaminuza ya UNILAK, ishami rya Kicukiro wahawe izina rya Neza yatangarije Imvaho Nshya ko nk’urubyiruko bazakomeza kugira uruhare mu guhanga udushya bakora cyane ngo hagerwe ku birenze ibimaze kugerwaho.
Yagize ati: Nk’urubyiruko rwiga twunguka ubumenyi ntituzahwema gukora no guhanga udushya kugira ngo dukomeze guteza imbere Igihugu.
Dushima ko Leta yadushyiriyeho gahunda yo kubona ubushobozi binyuze mu bigo by’imari bitandukanye ndetse by’umwihariko BDF itwishingira tukabona ubushobozi. Ntituzahwema gukora cyane ngo tugere ku iterambere risumba irimaze kugerwaho.”
Umuhinzi wo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Muyumbu witwa Kamana yavuze ko kuba bahabwa amahugurwa ku bijyanye no guhinga kijyambere, byatumye bagira aho bava n’aho bagera.
Yagize ati: “Mbere y’uko mpabwa amahugurwa ku bijyanye n’ubuhinzi bw’urutoki nabagaho nshungana naho nabona akaraka, ariko ubu nsigaye neza ibitoki binini ku buryo mbona uko ndihira abana amashuri, nishyura ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.
Nta kabuza ko muri iyi manda nashya ya Perezida Kagame nzarushaho gukomeza gukora cyane ngo ngere ku bisumbye ibyo maze kugeraho.”
Umunyonzi utwara igare mu mujyi wa Muhanga yavuze ko kubera gushishikariza urubyiruko gukora ngo rwiteze imbere, afite gahunda yo gukora cyane, akazakomereza ku gutwara moto.
Yagize ati: “Ntwara abagenzi ku igare, ariko muri gahunda ijyanye n’iterambere by’umwihariko muri iyi manda nshya y’imyaka 5 dutangiye, kuko Perezida Kagame ashishikariza urubyiruko gukora cyane, mfite intego ko nko mu myaka 2 nzaba ngeze ku kutwara abagenzi kuri moto.”