Bahawe kwiga amasomo batsinzwe, abandi babura impamyabumenyi:  Uburezi mu 2024
Uburezi

Bahawe kwiga amasomo batsinzwe, abandi babura impamyabumenyi: Uburezi mu 2024

KAMALIZA AGNES

December 30, 2024

Uburezi ni inkingi ya mwamba ifatiye runini Igihugu, bukaba ishingiro rya byose kuko ni bwo burema umuntu akaba ukomeye kandi agakora neza inshingano yahawe.

Umusaruro uva mu burezi kandi ugaragarira mu bikorwa by’iterambere ry’Igihugu kandi u Rwanda rwihaye intego ko ubukungu bwarwo buzaba bushingiye ku bumenyi mu 20250.

Ibyo ntibyarenzwa ingohe ngo hirengagizwe bimwe mu byaranze uburezi bidasanzwe mu mwaka w’amashuri 2023-2024; harimo amavugurura yakozwe muri Minisiteri y’Uburezi, abanyeshuri barangije amasomo yabo mu cyiciro rusange bagahabwa kwiga amasomo batsinzwe, abanyeshuri benshi batsinzwe ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, guhagarika gusura abanyeshuri biga baba mu bigo kubera icyorezo cya Marburg n’ibindi.

Ibyabaye ubwo Twagirayezu Gaspard yari Minisitiri w’Uburezi

Twagirayezu Gaspard yahawe inshingano zo kuyobora Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ku wa 22 Kanama 2023, asimbuye Dr Uwamaliya Valentine wari umaze imyaka itatu ayobora iyo Minisiteri.

Mbere yaho, Twagirayezu akaba yari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye muri MINEDUC.

Twagirayezu Gaspard yayoboye Minisiteri y’Uburezi ) guhera ku ya 22 Kanama 2023

Ku wa 27 Kanama 2024 ni bwo Minisiteri y’Uburezi, yatangaje amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ibisoza icyiciro rusange, mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024.

Icyo gihe Twagirayezu yari Minisitiri ariko nyuma yo gutangaza ayo manota bamwe ntibanyuzwe n’ibyatangajwe haba uburyo abanyeshuri babonagamo amanota, ibigo bahawe kwigamo batasabye no kuba hari abahawe kwiga amasomo batsinzwe.

Ibyo byazamuye impaka mu baturage no ku mbuga nkoranyambaga benshi bibaza impamvu umwana ashobora guhabwa kwiga amasomo yatsinzwe akabonamo zeru ndetse abandi bajya gusaba ko barenganurwa ku Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA.

Ikoranabuhanga ni ryo ryatumye abana bahabwa kwiga ibyo batsinzwe

Ubwo yatangaga ibisobanuro ku mpamvu abanyeshuri bahawe kwiga amasomo batsinzwe Minisitiri Twagirayezu Gaspard, yavuze ko byatewe n’ikoranabuhanga bakoresheje ariko atangaza ko buri mwana afite amahirwe yo guhindura.

Yagize ati: “Hari impinduka zabaye uyu mwaka. Mu ikoranabuhanga dukoresha, twashyizemo amakuru y’aho ishuri riherereye neza. Noneho uko dushyira abanyeshuri mu myanya iryo koranabuhanga rigashaka kumushyira neza ku ishuri riri hafi y’aho atuye kurusha ahandi.”

Yagaragaje ko iryo koranabuhanga rititaga ku kumenya niba amasomo umwana ahawe yayatsinze cyangwa yayatsinzwe ahubwo ryahuzaga ikigo umwana azigaho n’aho atuye.

Ku bijyanye n’imitangire abana bahawe kwiga kure yaho batuye abandi bagahabwa ibigo batasabye, Minisitiri Twagirayezu yavuze ko mu bisanzwe umunyeshuri iyo ari kwiyandikisha kuzakora ibizamini ahabwa amahirwe yo guhitamo aho yifuza kujya kwiga.

Yavuze ko umwana aba ashobora guhitamo ikigo gicumbikira abanyeshuri, icy’abigamo bataha n’ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro yifuza.

Iyo bamaze gukosora abana hakorwa ‘deliberation’ ebyiri ku Rwego rw’Igihugu n’Akarere akaba  ari bwo abana bahabwa ibigo ariko hagendewe ku batsinze kurusha abandi.

Umunyeshuri wahize abandi ahabwa amahirwe yo kujya ku kigo yahisemo kwigaho bwa mbere, kurusha abandi, icyiciro cya kabiri kigakorerwa ku Rwego rw’Akarere hashingiwe kuko umunyeshuri yitwaye ariko bigakorwa ku biga bataha.

Hadaciye kabiri ibyo bibaye hahise haba amavugurura muri MINEDUC

Nyuma y’ibibazo byavuzwe mu guha abanyeshuri ibigo by’amashuri biri kure yaho batuye n’amasomo yo kwiga batsinzwe, ku wa 11 Nzeri 2024, hasohotse itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko Twagirayezu Gaspard yasimbuwe kuri uwo mwanya.

Akaba yarahise asimburwa na Nsengimana Joseph we agirwa Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Isanzure.

Joseph Nsengimana akaba yaragizwe Minisitiri w’Uburezi yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo Nyafurika gishinzwe guhanga udushya no kwigisha ikoranabuhanga muri Mastercard Foundation.

Nsengimana akigirwa Minisitiri w’Uburezi yakoze iki?

Ubu Minisitiri w’Uburezi ni Nsengimana Joseph

Ku ikubitiro Minisitiri Nsengimana yahise akora amavugurura mu bijyanye no kugaragaza amanota aho hazajya herekanwa amanota nyirizina umunyeshuri yagize.

Mu kiganiro yahaye RBA ku wa 21 Nzeri yavuze ko azakuraho urujijo amanota akagaragazwa uko ari kandi bizakemura impaka.

Ati “Njyewe ndakeka ko ayo manota tugomba kuyerekana uko yakabaye noneho ukamenya neza aho uhagaze. Ntabwo ari ko twabikoraga ariko ni ko tugomba kubikora kugira ngo ari umwana cyangwa umubyeyi ajye amenya aho ahagaze, aho kugira ngo uwabonye 70% na 80% na 90% tubashyire mu cyiciro kimwe, dushaka ko umuntu azajya abona aho ari.”

Ku bijyanye n’amashuri abanyeshuri bahabwa batasabye yagaragaje ko hari amashuri asabwa andi akirengagizwa bakiyibagiza ko nayo aba abakeneye.

Minisitiri w’Uburezi Nsengimana yasobanuye ko mu isesengura baherutse gukora nk’amashuri 50 aba akeneye abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye ½ cyayo ari yo asabwa gusa.

Yagaragaje ko nubwo bimeze bityo hagomba kuba impinduka mu gutanga ibigo ku banyeshuri kugira ngo harebwe niba nta mwana woherejwe kwiga ahantu mu byo atatsinze.

Yagize ati: “Ariko tugomba no kureba ibyo bigo tujyanaho abanyeshuri bitewe n’ibyo bigisha ibyo ari byo. Ntabwo byari bihari ariko umwaka utaha ibyo bizajya muri gahunda kugira ngo turebe neza ko nta mwana woherejwe ahantu kwiga ibintu atatsinze.”

Gukaza ireme ry’uburezi byatumye 21.4% babura impamyabumenyi

Abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza ayisumbuye ni 91,298, bahwanye na 99.5% by’abari biyandikishije gukora muri bo abangana na 21% bakaba baratsinzwe ntibabone impamyabumenyi.

Ibi bikaba bitandukanye n’umwaka w’amashuri wa 2022/2023 kuko abanyeshuri batsinze ku kigero cya 95%, hakaba harimo intera ya 17% mu 2023/2024.

Ubwo yasobanuraga impamvu abanyeshuri batsinzwe Minisitiri Nsengimana yavuze ko biri mu ngamba zo gukaza ireme ry’uburezi.

Yagaragaje ko nubwo umubare wagabanyutse ari uko hari kubakwa ubumenyi kubera ko ubukungu bw’Igihugu ari bwo buzaba bushingiyeho mu 2050.

Ati: “Murabizi ko u Rwanda hari ibyo twiyemeje kugeraho mu 2050 bisaba ko tuzazamura ubumenyi kuko ubukungu bw’u Rwanda buzaba bushingiye ku bumenyi, icyo dusaba rero ni ukugira ngo ubwo bumenyi tubukaze, tubushyiremo imbaraga kugira ngo abana barangije amashuri bazabe bafite ubwo bumenyi koko bisaba ko tuzajya tubanza kubigisha ariko nitumara kubigisha tunabasabe ko bakwerekana ubwo bumenyi koko.”

Yongeyeho ko impamvu bakajije umurego abanyeshuri bagatsindwa ari benshi byasabaga ko umubare w’abatsinze ugabanyka kugira ngo ubutaha uzagende uzamuka mu buryo bwiza ariko uburyo batsinzemo buri hejuru.

Minisitiri Nsengimana yavuze ko nk’inzego zireberera uburezi ndetse na Guverinoma muri rusange, intego ari uko abana bahabwa ubumenyi buzabafasha gushyira mu bikorwa byo u Rwanda rwiyemeje kugeraho.

Ati: “Ari mu kwigisha ari no mu kubaza no mu gutsinda tujya imbere, turasaba abantu ko babishyiramo imbaraga kuko uburezi ni bwo tuzashingiraho kugira ngo tugere ku cyerekezo 2050, kuko ntabwo dushobora kuyigeraho ubumenyi butazamutse, turasaba ubufatanye kugira ngo abana bacu bazabashe kuzamuka bafite ubwo bumenyi navugaga.”

Ni mu gihe abatsinzwe batahawe impamyabumenyi bemerewe gusibira cyangwa bakiga mu bakandida bigenga (candidat libres).

Minisitiri Nsengimana yagize ati “Umwana wese uzashaka gusubira kwiga mu wa gatandatu wisumbuye tuzabimufashamo. Hari uburyo abantu bafata ikizami batari mu ishuri, byitwa ‘Candidat libre’, abazabihitamo hari ibigo turi gukorana na byo kugira ngo bijye bifasha abo bana, natwe ubwacu nka Minisiteri hari za video twashyizeho kugira ngo zibafashe bitegure bongere bakore icyo kizamini.”

Icyorezo cya Marburg nacyo cyatumye abanyeshuri badasurwa

Nyuma yuko ku wa 27 Nzeri 2024 u Rwanda rutewe n’icyorezo cya Marburg, ku wa 02 Ukwakira MINEDUC yahise itangaza ko gahunda yo gusura abanyeshuri biga bacumbikirwa bibaye bihagaze kubera icyo cyorezo.

Ayo mabwiriza yakurikijwe mu mashuri yose ariko nyuma yuko icyorezo gicitse intege ndetse kikarangira burundu gusura abanyeshuri byongera gusubukurwa.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA