BAL 2024: APR BBC yatangiye neza itsinda na US Monastir
Siporo

BAL 2024: APR BBC yatangiye neza itsinda na US Monastir

SHEMA IVAN

May 4, 2024

Bigoranye, APR BBC yatsinze US Monastir amanota 89-84 mu mukino wayo wa mbere muri BAL 2024 wo mu itsinda rya “Sahara Conference” riri gukinirwa i Dakar muri Sénégal.

Saa Kumi n’igice z’i Kigali ni bwo umukino uhuza APR BBC na US Monastir watangiye.

US Monastir niyo yinjiye neza mu mukino, batsinda amanota abiri, ariko APR itangira gusubiza yihuse ndetse iyobora umukino ibifashijwemo n’abarimo Noel Obadiah, Dario Hunt na William Roberyns
APR BBC yagezeho aho ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota atanu (9-14) Monastir yahise isaba akaruhuko haburaga iminota itatu n’amasegonda 50 ngo agace ka Mbere karangire.

Aka gace karangiye amakipe yombi anganya amanota 20-20

Mu gace ka Kabiri William Roynes yatangiye atsinda amanota atatu ya APR, US Monastir yongeye kuyobora umukino 28-27.

Agace ka Mbere karangiye US Monastir itsinze APR BBC amanota 40-39.

Mu gace ka Gatatu APR BBC yakomeje kwihambira, itsindwa ku kinyuranyo cya 55-52.

Mu gace ka nyuma APR BBC yagarutse yonegereye imbaraga nyinshi itangira kugabanya ikinyuranyo, ubwo haburaga iminota itanu n’amaseginda 30 mu gace ka Kane, yafashe US Monastir zinganya 63-63.

Kuva ubwo, umukino wakomeje kwegerana kugeza mu masegonda ane ya nyuma y’iminota isanzwe aho US Monastir yari yizeye gutsinda ifite 78-75.

Agace ka Kane k’umukino karangiye amakipe yombi anganya amanota 78-78. nyuma yaho Noel Obadiah yishyuriye ikipe y’ingabo ku isegonda ayitsindiye amanota atatu yari ay’ingenzi cyane.

Hahise bitabazwa iminota itanu y’inyongera.

Uyu Munyamerika w’imyaka 24, yigaragaje kandi no mu minota itanu y’inyongera, nk’uko byagenze no kuri Adonis Filer, APR BBC itsinda umukino ku manota 89-85.

Adonis Filer na Noel Obadiah ni bo bakinnyi batsinze amanota menshi (24) mu mukino naho uwinjije menshi ku ruhande rwa US Monastir ni Marcus Christopher Crawford watsinze 21.

Umukino ukurikira, Ikipe y’ingabo izawukina na Rivers Hoopers ejo ku Cyumweru tariki ya 5 Gicurasi 2024, Saa kumi n’igice ku isaha y’i Kigali.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA