APR BBC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya Basketball Africa League yatsinzwe na Rivers Hoopers yo muri Nigeria amanota 78-71, itsindwa umukino wa gatatu muri itanu imaze gukina mu itsinda ryiswe ’Sahara Conference’ imibare yo kwerekeza i Kigali mu mikino ya nyuma irushaho gukomera.
Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki 11 Gicurasi 2024, i Dakar muri Sénégal.
Wari umukino wo kwishyura ku mpande zombi, umukino ubanza Rivers yari yatsinze APR BBC amanota 86-82.
APR BBC yasabwaga gutsinda umukino kugira ngo yiyongerere amahirwe yo kuzerekeza mu mikino ya nyuma, mu gihe Rivers Hoopers yo yasabwaga gutsinda, igahita ikatisha itike yo kuzerekeza i Kigali mu mikino ya nyuma.
Amakipe yombi yatangiye yigana bikomeye byatumaga ugenda gake bityo n’amanota akarumba
Agace ka mbere karangiye APR BBC iyoboye n’amanota 19 kuri 16 ya Rivers Hoopers.
Mu gace ka kabiri amanota yakomeje kuba make ku mpande zombi. Kageze hagati Noel Obadiah yagize imvune asohoka mu kibuga, nyuma y’iminota mike, mugenzi we Adonis Filer nawe yagize imvune ikomeye maze nyuma yo kwitabwaho n’abaganga avanwa mu kibuga atwawe ku ngombyi.
Agace ka kabiri APR BBC yagatsinzwe ku manota 11 kuri 15 ya Rivers Hoopers , amakipe yombi ajya kuruhuka Rivera Hoopers yatsinze amanota 31 kuri 30 ya APR BBC.
Mu gace ka gatatu, APR BBC yavuye kuruhuka yiminjiriyemo agafu nubwo abakinnyi bayo bakomeye igenderaho bari bamaze kugira ibibazo by’imvune. Iyi kipe yakinnye neza aka gace, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson na Ntore Habimana bayitsindira amanota menshi.
Ikinyuranyo cyazamutse kigera mu manota icyenda
Aka gace karangiye APR BBC iyoboye umukino n’amanota 50 kuri 41 ya Rivers Hoopers.
Mu gace ka nyuma Iyi kipe yo muri Nigeria yasubiranye imbaraga zikomeye mu gace ka nyuma, William Perry wari wafashwe na Nshobozwabyosenumukiza atangira kuyigora afatanyije na Devine Eke.
Ntibyatinze kuko aka gace kageze hagati, Rivers yamazemo ikinyuranyo cyose amakipe yombi anganya amanota 52.
Hunt na Ntore bahise bikubita agashyi, APR BBC yongera kuyobora umukino n’ikinyuranyo cy’amanota atatu, mu gihe ari nayo minota yaburaga ngo umukino urangire.
Mu masegonda 13 ya nyuma, Perry yagerageje gutsinda amanota atatu ntibyakunda, umupirra usanga Eke atsinda abiri, amakipe yombi anganya amanota 58 ari nako iminota isanzwe y’umukino yarangiye bityo hashyirwaho itanu y’inyongera.
Iyi minota ntacyo yahinduye kuko amakipe yombi yakomeje kunganya amanota 65, bityo hashyirwaho indi minota itanu y’inyongera.
Rivers Hoopers yagaragaje ak’inda ya bukuru, abarimo Kelvin Amayo na Perry bayifasha kwitwara neza itsinda umukino ku manota 78-71.
Gutsindwa uyu mukino kuri APR BBC byatumye imibare n’icyizere cyo kubona itike y’imikino ya nyuma izabera i Kigali irushaho gukomera kuko isabwa kuzatsinda umukino wa nyuma izahuramo na AS Douanes ku Cyumweru, tariki 12 Gicurasi 2024.
Ibi ariko byatanga umusaruro mu gihe, US Monastir yatsinda AS Douanes mu mukino zifitanye kuri uyu wa Gatandatu, bikanasaba ko Rivers Hoopers yazatsinda US Monastir mu mukino wa nyuma uteganyijwe ku Cyumweru.