APR BBC ihagarariye u Rwanda mu mikino y’Amarushanwa Nyafurika ya Basketball (Basketball Africa League/BAL) yatsinzwe US Monastir yo muri Tunisia amanota 83-70, itsindwa umukino wa kabiri muri ine imaze gukina mu itsinda ryiswe ’Sahara Conference’.
Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki 9 Gicurasi 2024, i Dakar muri Sénégal.
Wari umukino wo kwishyura wa mbere APR BBC ikinnye nyuma gutsinda imikino ibiri muri itatu ibanza, ikaba yigabanyirije amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma.
APR BBC yatangiye neza umukino abakinnyi nka Noel Obadiah, Axel Mpoyo na Adonis Filer batsinda amanota kugeza ubwo bashyizemo ikinyuranyo cy’amanota arindwi.
US Monastir yinjiye mu mukino itangira gutsinda amanota binyuze kuri Chris Crawford.
Agace ka mbere karangiye APR BBC iyoboye n’amanota 22 kuri 19 ya US Monastir.
Mu gace ka kabiri, US Monastir yatangiranye imbaraga nyinshi itsinda amanota ibifashijwemo na Chris Crawford batsinda amanota atatu menshi akorerwa mu ngata na Lassad Chouwaya.
Ntibyatinze kuko Obadiah Noel na Adonis Filer batangiye kugabanya ikinyuranyo.
Agace ka kabiri APR BBC yagatsinzwe ku manota 15 kuri 17 ya US Monastir, amakipe yombi ajya kuruhuka APR BBC iyoboye umukino n’amanota 37 kuri 36 ya US Monastir.
Mu gace ka Gatatu, APR BBC yakomeje kongera amanota binyuze mu bakinnyi nka Noel Obadiah William Royens na Dario Hunt wagize umukino mwiza, US Monastir na yo yakomeje kongera amanota.
Mu minota ibiri n’igice ya nyuma y’aka gace, Hunt wari mu mukino cyane yagize amakosa ane, umutoza Mazen Trakh aramusimbuza mu rwego rwo kwirinda kuzuza atanu hakiri kare.
Mu mpera z’aka gace, William Robeyns yatsinze amanota atatu inshuro ebyiri yafashije APR BBC kongera ikinyuranyo.
Aka gace karangiye APR BBC iyoboye umukino n’amanota 54 kuri 50 ya US Monastir.
Mu gace ka nyuma US Monastir yagarutse yashyizemo imbaraga ndetse itangira kugabanya ikinyuranyo cy’amanota arindwi APR itakora inota (54-61).
US Monastir yakomeje kongera amanota mu minota itanu ya mbere yatsinze APR amanota abiri gusa mu gihe Monastir yatsinzemo 19.
Umukino warangiye APR BBC itsinzwe na US Monastir amanota 83-70, itsindwa umukino wa kabiri muri BAL 2024 mu mikino ine imaze gukina.
Gutsindwa uyu mukino byatumye APR BBC yigabanyiriza icyizere cyo gukina imikino ya nyuma “ Finales” aho isabwa gutsinda imikino ibiri isigaye ngo ibone itike y’imikino ya nyuma izabera i Kigali guhera tariki 24 Gicurasi kugeza ku ya 1 Kamena 2024.
APR BBC izagaruka mu kibuga wa Gatandatu tariki 11 Gicurasi 2024, ikina umukino wo kwishyura na Rivers Hoopers yo muri Nigeria saa kumi n’igice isaha ya Kigali, mu gihe izasoza imikino ya BAL ikina na AS Douanes ku Cyumweru, tariki 12 Gicurasi 2024.