BAL2024: Dynamo BBC yanze kwambara “Visit Rwanda” iterwa mpaga
Amakuru

BAL2024: Dynamo BBC yanze kwambara “Visit Rwanda” iterwa mpaga

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

March 10, 2024

Ikipe ya Dynamo BBC yo mu Burundi yatewe mpaga mu mukino wari kuyihuza na FUS Rabat yo muri Maroc, ku Cyumweru saa Kumi, nyuma yo kwanga gukurikiza amategeko agenga irushanwa n’imyambaro muri BAL 2024.

Binyuze mu itangazo, Ubuyobozi bwa BAL bwatangaje ko iyi kipe yatewe mpaga mu mukino wari kuyihuza na FUS Rabat.

Ubuyobozi bwagize buti: “Dynamo BBC yatewe mpaga mu mukino wari kuyihuza na FUS Rabat ku Cyumweru saa kumi kubera kwanga gukurikiza amategeko agenga irushanwa n’imyambaro.”

Mu mukino ufungura iyi mikino wabaye ku wa Gatandatu tariki 9 Werurwe, Dynamo BBC yatsinze Cape Town Tigers amanota 86-73.

Iyi kipe y’i Burundi yakinnye yahishe ijambo Visit Rwanda riba imbere ku myambaro y’amakipe yose kuko ari umuterankunga mukuru w’iri rushanwa.

Imyitwarire y’iyi kipe y’i Burundi ishingiye ku mwuka mubi umaze iminsi hagati y’u Rwanda n’u Burundi, byanatumye u Burundi bufata umwanzuro wo gufunga imipaka.

Bivuze ko uyu mukino utakibaye bityo hateganyijwe uri buhuze Cape Town Tigers na Petro de Luanda saa moya.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA