Mu rugendo rurerure kandi rutoroshye u Rwanda rwanyuzemo hari byinshi byasenyutse ibindi bisubira inyuma, ni nako byagendekeye urwego rw’imyidagaduro by’umwihariko ubusizi dore ko bwari ingenzi ku ngoma ya cyami yasimbuwe n’iya Repubulika.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwagiye rwiyubaka mu bintu bitandukanye kugeza n’aho urwego rw’imyidagaduro cyatangiye kuzahuka, ariko ubusizi busigara inyuma ku buryo uwabaga afite iyo mpano yitabazwaga ari uko hari ibirori bidasanzwe cyangwa hari amarushanwa yabaye, kugeza ubwo imyaka 30 isize urwego rw’ubusizi nyarwanda ruhagaze neza.
Imvaho Nshya yabateguriye bamwe mu basizi b’ikiragano gishya bazamuye idarapo ry’ubusizi nyarwanda ndetse batanga icyizere cy’ejo hazaza.
Umusizi w’u Rwanda Eric Ngangare
Eric Ngangare uzwi ku izina rya Eric 1Key, n’umusizi wigenga, akaba umwe mu bagize Spoken Word mu Rwanda, umusangiza w’amagambo, umuhanzi nserukarubuga akaba akora ubushakashatsi mu buryo butandukanye bwo kubara inkuru.
Ni umusizi uvanga ubusizi n’umuziki, ndetse akaba akunda kwibanda ku buzima abantu banyuramo bwa buri munsi agamije guhumuriza no kwigisha abamwumva.
Umusanzu wa Ngangare mu busizi ukomeje gushishikariza no kuzamura umubare w’abamukunda, akaba akora ubusizi mu ndimi zitandukanye zirimo Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa, aho byamufashije kugira uruhare mu kuzamura idarapo ry’ubusizi bw’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.
Yatangiye ubusizi mu 2015 akaba aherutse gushyira ahagaragara umuzingo w’ibisigo bye yise Entre 2.
Junior Rumaga
Junior Rumaga ni umusizi ukunzwe mu b’ikiragano cy’ubu, kuko akora ubuhanzi bw’ingeri zitandukanye nk’ubusizi, ubwanditsi bw’indirimbo, amakinamico, mu busizi bwe Rumaga agaruka kenshi ku bibazo bigaragara mu muryango Nyarwanda, ari nabyo bituma ibihangano bye bikundwa cyane, kuko ababyumva akenshi babyisangamo ndetse bimwe bigafasha no mu isanamitima.
Gukunda ibikorwa bye no kubishyiraho umutima, byamugejeje ku rwego rwo guhabwa ibihembo bitandukanye harimo icy’umusizi mwiza w’umwaka 2022-2023 cyatanzwe n’Isibo Tv, gutorwa nk’umusizi mwiza wo muri Afurika na Zikomo Africa Awards mu 2022–2023.
Rumaga yamenyekanye cyane mu bisigo bye nka Umugore si umuntu, Mazi ya Nyanja, Mawe, Umwana araryoha n’ibindi.
Malaika Uwamahoro
Malaika Uwamahoro, ni umuhanzi utandukanye kuko afite impano irenze imipaka.
Nk’umuntu wahawe buruse ya Perezida wa Repubulika, akiga muri kaminuza ya Fordham, byatumye akora ubusizi butagira umupaka, kuko yazamuye idarapo ry’ubusizi Nyarwanda aho yari ari, bituma atangira no kwitabira amaserukiramuco atandukanye ku Isi.
Uwamahoro yagaragaye mu nama zikomeye zirimo CHOGM yabereye mu Rwanda mu 2022, Forbes Women Africa yabereye i Durban muri Afurika y’Epfo, ndetse no mu y’icyicaro cy’umuryango w’Abibumbye i New York.
Ubusizi bwe akenshi bwibanda ku kwihangana ndetse n’ubutabera mbonezamubano, byatumye abona ibihembo bitandukanye birimo igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu iserukiramuco mpuzamahanga rya Vues d’Afrique International de Cinéma muri Montréal.
Ibihangano bye kandi bikaba bitanga umusanzu mu kwiyunga kw’Abanyarwanda.
Olivier Tuyisenge
Olivier Tuyisenge, ufite icyerekezo cyo guhanga udushya, yatangiye ubusizi mu 2014, aho kuri ubu amaze gukora ibisigo byinshi, akaba yarashyize ahagaragara umuzingo umwe yise Inkuru y’ikimenamutwe.
Mu busizi bwe yibanda cyane ku bworoherane, gusaba imbabazi no kuzitanga, urukundo n’ubundi buzima, nabyo bigakomeza ndetse bikomora Abanyarwanda ibikomere.
Usibye ibikorwa by’ubusizi, Tuyisenge ni umunyamakuru, umusangiza w’amagambo mu birori bitandukanye, byose akabikora yimakaza umuco Nyarwanda.
Yagize uruhare mu kuzanzamuka k’ubusizi mu Rwanda abinyujije mu bitaramo yateguraga byitwa Ndi Igisigo, no mu gukoresha impano ye ashinga umuryango yise Wirira Shenge Initiative, aho basuraga abatishoboye bakabataramira, bakabasigira ubufasha bakusanyije, ibintu byatumye atsindira ibihembo bitandukanye, birimo nk’icyo aheruka gutsindira cy’umusizi mwiza w’umugabo 2023-2024 cyatanzwe n’urugaga rw’abahanzi nserukarubuga mu Rwanda.
Confiance Kibasumba
Ni umusizi ukiri muto kandi ufite ishyaka, watangiye urugendo rw’ubusizi mu 2020.
Ubusizi akora abufatanya n’ibindi bikorwa bye bwite, hashingiwe ku gihe gito amaze akora ubusizi n’urwego bimaze kumugezaho, ni ikimenyetso kigaragaza ko mu Rwanda urwo rwego rumaze kuzahuka mu bisigo by’u Rwanda.
Ubusizi bwa Kibasumba bwibanda ku buzima busanzwe abantu bacamo, aho mu bisigo yamenyekaniyeho harimo Impanuro, Narushye, Ndaje n’ibindi.
Ibyo byose ni byo byashingiweho mu 2024, ahabwa igihembo cy’umusizikazi mwiza w’umwaka, agihabwa n’ishuri ry’umurage ndangamuco w’u Rwanda, ashimangira ko ari impano itanga icyizere mu Rwanda.
Carine Maniraguha
Maniraguha wamamaye kubera mu busizi nka Carine Poet, ubusizi bwe bwibanda ku kumvikanisha agaciro k’abagore ndetse n’imbaraga, umwihariko w’umugabane w’Afurika.
Uretse kuba umusizi, azwi cyane nk’umukinnyi nserukarubuga w’ikinamico, ibi ni byo byamufunguriye amarembo yo kwinjira mu iserukiramuco ry’abatoza ba Kigali, byerekana impano ye n’ishyaka ry’ubuhanzi.
By’umwihariko, Carine yashyize itafari ku busizi bw’u Rwanda ategura ibitaramo bitandukanye by’ubusizi, agaragaza ubwitange bwe mu guteza imbere ubusizi, birimo kwitwa Umusizi w’umugore mwiza mu Rwanda mu 2020 na 2022, bigaragaza uruhare rukomeye yagize mu kumenyekanisha ubusizi bw’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.
Sylvester Nsengimana
Sylvester Nsengimana, yatangiye ubusizi mu 2019, yamenyekanye cyane kubera ibikorwa bye by’ubusizi, ibisigo bye nka “Amajwi y’i Rwanda” na “Imitoma,” byabaye impamvu yo guhabwa umwanya mu bitaramo bitandukanye birimo ibirori nk’Iserukiramuco ry’ubuhanzi rya Ubumuntu rishimangira ko ubwitange bwe bwo gukoresha ubusizi nk’igikoresho cyo gutekereza no kuganira.
Mu 2024, yahawe igihembo cy’umusizi mwiza mu Rwanda, ashimangira umwanya we nk’ijwi rikomeye mu busizi bw’u Rwanda.
Gildas Niyomukiza
Kuva mu 2017, Gildas Niyomukiza yagize uruhare rukomeye mu busizi bw’u Rwanda, ashishikaza abakurikira ibihangano bye kurinda ubuzima bwabo no kwiyubahisha, kubabarirana no gufatanya, byerekana ko yumva neza ibyabaye mu Rwanda kandi bikwiye kurwanywa.
Ibikorwa Niyomukiza yitabiriye mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga byatumye ibihembo bimusimburanaho, bishimangira umwanya we nk’umusizi mu Rwanda.
Abamwumva kandi bibatera gutekereza ku mateka y’u Rwanda ndetse n’ejo hazaza.
Umusanzu wa Rugenge mu bikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ishimangira ubwitange bwe bwo gukoresha imivugo nk’igikoresho cyo kwibuka no kwiyunga.
Natacha Karangwa
Natacha Karangwa, umusizi w’umunyarwandakazi, yatangiye urugendo rw’ubusizi mu 2014, mu mpano ye yibanda ku guteza imbere Spoken Word mu Rwanda.
Yakunze kugaragara mu birori bitandukanye ndetse no mu bikorwa bitandukanye byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubushobozi bwa Natasha bwo gukora ubusizi mu ndimi zirimo Icyongereza n’Igifaransa bwatumye akundwa ku rwego mpuzamahanga nk’umusizi w’umunyarwandakazi.
Imyaka 30 ikaba ishize ubusizi bugaragaza icyizere mu ruganda rw’imyidagaduro.