Muri Bangladesh mu murwa Mukuru Dhaka no mu yindi Mijyi hadutse imyigaragambyo ikomeye nyuma y’urupfu rwa Sharif Osman, wari inshuti ikomeye n’umuyobozi w’urubyiruko, wanagize uruhare mu myigaragambyo y’abanyeshuri y’umwaka ushize yatumye Minisitiri w’Intebe Sheikh Hasina ava ku butegetsi.
Sharif w’imyaka 32 yarasiwe i Dhaka mu cyumweru gishize n’abantu bari kuri moto ariko, yaje gupfa mu ijoro ryo ku wa 18 Ukuboza nkuko byatangajwe na Leta y’icyo gihugu yavuze ko yaguye mu bitaro bya Singapore, azize ibikomere by’ayo masasu.
Imyigaragambyo ikomeye yabereye imbere ya Ambasade y’u Buhinde, aho icyo gihugu gishinjwa kuba nyirabayazana w’urwo rupfu, bavuga ko butagomba guhishira abantu bakoze ibyaha muri Bangladesh barimo na Sheikh Hasina, wari Minisitiri w’Intebe.
Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Bangladesh yihanganishije abakunzi ba Sharif Osman, inshuti n’umuryango igaragaza ko bifatanyije mu kababaro.
Umuyobozi w’Inzibacyuho wa Bangladesh, Muhammad Yunus, yavuze ko urupfu rwa Sharif ari igihombo ariko asaba abaturage gutuza bakirinda imvururu, ndetse yizeza iperereza ryimbitse ku rupfu rwe.
Kuri uyu wa Gatanu inzego z’umutekano za Bangladesh zashyizwe mu mihanda yo mu murwa mukuru Dhaka no mu yindi mijyi ikomeye nyuma y’urugomo rw’abigaragambya, kandi hagaragajwe impungenge ko hashobora kuba imvururu mbere y’amatora rusange ateganyijwe muri Gashyantare umwaka utaha.
Gusa inzego z’umutekano zavuze ko hatangiye ibikorwa byo guhiga abihishe inyuma y’urwo rupfu, aho hashyizwe hanze amafoto abiri y’abakekwa n’ibihembo ku muntu uwo ari we wese uzagaragaza aho bari.

