Banki y’Isi yakebuye ibihugu by’Afurika bidateza imbere ingufu z’amashanyarazi
Ubukungu

Banki y’Isi yakebuye ibihugu by’Afurika bidateza imbere ingufu z’amashanyarazi

ZIGAMA THEONESTE

November 5, 2024

Banki y’Isi yerekanye ko Guverinoma z’ibihugu by’Afurika zitaraha agaciro gahagije gukwirakwiza amashanyarazi, aho usanga bidashoramo imari ihagije bigatuma abaturage bayo bakomeza kuba mu icuraburindi.

Byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Ugushyingo 2024, mu nama y’iminsi itatu irimo kubera i Kigali yiga ku guteza imbere ikwirakwizwa ry’ingufu z’amashanyarazi muri Afurika.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ingufu muri Banki y’Isi, Laurencia Njagi yabwiye abitabiriye iyo nama ko kugira ngo Abanyafurika bihaze ku muriro w’amashanyarazi, bisaba ko  bikorana kuko hakiri Guverinoma z’Ibihugu zitaraha agaciro ibikorwa by’amashanyarazi ku buryo bishyirwa muri gahunda zihutirwa.

Yavuze kandi ko n’aho amashanyarazi abonetse usanga ahenze bigatuma abaturage batabasha kuyabona ku bwinshi.

Njagi yumvikanishije ko mu gihe abaturage bafashijwe kubona amashanyarazi bakwiteza imbere bityo Guverinoma zikwiye gushyira imbaraga mu kongera amafaranga atuma ayo mashanyarazi aboneka binyuze mu gukorana n’abaterankunga.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ingufu muri Banki y’Isi, Laurencia Njagi( iburyo)

Yagize ati: “Ubwo nakoraga muri Kenya, ikiguzi cyo kubona umuriro w’amashanyarazi cyari ku kiguzi cy’amadolari y’Amerika 1200, urumva ko ingo zishobora kubona umuriro w’amashanyarazi ari nkeya kuko arahenze cyane, izo ni imbogamizi zikomeye.”

Uwo muyobozi yavuze ko Banki y’Isi ishimira u Rwanda rwatanze aho gutunganyiriza amasharazi rusangira n’ibihugu bituranye, ariko akavuga ko Banki y’Isi ikomeje gutera inkunga icyo gikorwa.

Yagize ati: “Iyo igihugu kibashije kubyaza umusaruro umutungo kamere biba ari byiza, nk’uko u Rwanda rwabikoze rugafatanya n’ibihugu nka Tanzania n’u Burundi kuri ruriya rugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo. Ibyo bituma igihugu kitikubira umutungo kamere gifite nk’uko n’u Rwanda rutawukoresha ukwarwo mu iterambere, ibyo ni ingirakamaro ariko bikeneye abaterankunga.”

Ananenga inzego z’ubuyobozi muri Afurika kuba badashyiraho imikoranire ihamye n’ibigo by’abikorera hagamijwe guteza imbere urwego rw’ingufu.

Yagize ati: “Twe nka Banki y’Isi turimo kuganira na za Guverinoma z’ibihugu dukorana na byo, ku bijyanye no gutera inkunga ibikorwa bigamije gutuma abaturage babona amashanyarazi.”

Yagaragaje ko mu myaka ine ishize   Banki y’Isi yatanze inkunga ya miliyari 15 z’amadolari y’Amerika yo gutera inkunga imishinga yo guteza imbere amashanyarazi mu bihugu by’Afurika.

Mu rwego rwo gukemura imbogamizi zituma abaturage batagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi uko bikwiye, uwo muyobozi avuga ko Banki y’Isi ikomeje gukorana n’abayobozi b’ibihugu kugira ngo bihutishe kugeza ku baturage amashanyarazi.

Imibare ya Banki y’Isi igaragaza ko kugeza ubu abaturage miliyoni 600 b’Afurika bangana na 43% by’abayituye ari bo badafite umuriro w’amashanyarazi, biganjemo abo mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Ibihugu nka Ghana, Kenya n’u Rwanda ni byo byihaye intego ko bitarenze mu 2030 bizaba byagejeje ku baturage babyo bose umuriro w’amashanyarazi ku kigero cya 100%.

Aba ni bamwe mu bitabiriye inama yo guteza imbere ingufu

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA