Baragenda batekanye mu ijoro kubera umuhanda Nyagatare-Barija wacaniwe
Amakuru

Baragenda batekanye mu ijoro kubera umuhanda Nyagatare-Barija wacaniwe

HITIMANA SERVAND

December 9, 2025

Abakoresha umuhanda Nyagatare-Barija uva ku isoko rya Nyagatare werekeza mu gice gituwe cyo mu Kagari ka Barija, barashimira ubuyobozi bwabafashije kuwushyiraho amatara yo ku muhanda kuko byabakuriyeho kugendana urwikekwe mu masaha y’ijoro.

Uyu muhanda utaratunganywa ngo unacanirwe, wakundaga kumvikanaho insoresore zategeraga abantu mu nzira zikabambura telefoni, amafaranga n’ibindi bintu by’agaciro.

Abaturage bavuga ko uyu muhanda ukoreshwa n’abantu benshi yaba abavuye mu isoko, muri Gare ya Nyagatare ndetse n’abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda na Kaminuza ya Afurika y’Iburasirazuba (EAUR).

Bahamya ko kuhanyura mu bihe byatambutse by’umwihariko mu masaha y’umugoroba, bitari byoroshye kubera ko hari umwijima watumaga abajura bahamburira abagenzi.

Karangwa Steven agira ati: “Aha kuhaca nyuma ya saa kumi n’ebyiri ntibyorohaga. Hari ibisambo bishikuza abantu telefone, ibikapu ndetse waba uri umwe ukaba wanakubitwa kuko wasangaga atari umujura umwe ahubwo ari itsinda ry’insoresore z’abanyarugomo.”

Akomeza ahamya ko nyuma yo kumurikira uwo muhanda ibintu byahindutse kubera ko haba habona umuntu akamanuka ku isoko areba imbere ye kugera hakurya ku muhanda ujya kuri Polisi.

Ati: “Ni ukuri turashimira ubuyobozi bwaduhaye amatara kuri uyu muhanda. Ubu umuntu akora ibikorwa bye yaba ubucuruzi yaba uwatinze mu rugendo utaha wumva utekanye.”

Mutetiwabo Mary na we agira ati: “Uyu muhanda utaracanirwa wari imbogamizi ku banyeshuri akenshi bava mu masomo nijoro. Bamburwaga amatelefoni n’imashini zabo, aho byasabaga ko bahindura inzira bakajya kuzenguruka. Uyu munsi rero ubu turatuje ku buryo dutaha nta mpungenge dufite.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko kugeza ibikorwa remezo muri uyu Mujyi wa Nyagatare biri mu byihutirwa nk’umwe mu mijyi yunganira uwa Kigali.

Matsiko Gonzague, Umuyobozi wungirije w’Akarere ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, agira ati: “Hari gukorwa byinshi kugira ngo Umujyi wacu ugere ku kigero tuwifuzaho. Muri ibyo twibanda cyane ku bikorwa remezo kuko byorohereza abaturage mu mikorere yabo. Ni muri urwo rwego uyu muhanda wacaniwe kugira ngo icya mbere bifashe abawukoresha, unatanga isura nziza ku mujyi wacu.”

Kugeza ubu imihanda myinshi mu Mujyi wa Nyagatare imaze gucanirwa, iki gikorwa kikazakomereza no ku mihanda mishya iri gushyirwamo kaburimbo.

Umuhanda waracaniwe bitanga umutekano ku bawukoresha

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA