Barakirigita ifaranga kubera ibihumyo bakura mu bishishwa by’ikawa
Amakuru

Barakirigita ifaranga kubera ibihumyo bakura mu bishishwa by’ikawa

KWIZERA JEAN DE DIEU

May 31, 2024

Ibishishwa by’ikawa byabereye isoko y’ubukire abagore 23 bibumbiye mu Kigo MNB gikora imigina y’ibihumyo ariko bakaba banabihinga mu Karere ka Rubavu n’aka Nyabihu.

Mu kiganiro bamwe mu babarizwa muri iryo tsinda bagiranye n’Imvaho Nshya bagaragaje ko gukora imigina y’ibihumyo mu bishishwa by’ikawa abandi babona nk’umwanda cyangwa ifumbire gusa, byatangiye kubafasha gukirigita ifaranga.

Niyorugero Diane, Umuyobozi ushinzwe imari akaba n’umwe mu bashinze icyo Kigo KPN, yavuze ko mu gihe cy’umwaka babasha kwizigama nibura miliyoni 7 n’ibihumbi 680 z’amafaranga y’u Rwanda kuko ku kwezi binjiza nibura amafaranga 640,000.

Ikilo kimwe cy’ibihumyo bakigurisha 2,000 by’amafaranga y’u Rwanda, naho agapaki kamwe k’umugina bakagatangira amafaranga 700.

Avuga ko uretse kwinjiza amafaranga bakomeza no kwagura ubuhinzi n’ubucuruzi bwabo kandi bitanga icyizere kuko ibihumyo biri mu biribwa bikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye.

Uyu munsi bishimira ko ibikorwa byabo bikomeje kwishimirwa na benshi aho basigaye banitabira amamurikabikorwa atandukanye bagaragaza ibyo bakora mu Turere bakoreramo

Muri iki cyumweru bitabiriye imurikabikorwa ry’abikorera ryabereye mu Murenge wa Bigogwe, Akarere ka Nyabihu.

Ibikorwa byabo byinshimiwe n’abaturage, basobanuriwe inyungu ziri mu buhinzi bw’ibihumyo n’umusanzu gishobora gutanga mu guhashya indwara ziterwa n’imirire mibi.  

Niyorugero Diane avuga ko gukora imigina mu bishishwa by’ikawa bituma bakirigita ifaranga

Niyorugero yavuze ko umushinga wabo n’ubundi wavutse nyuma yo kubona ikibazo cy’imirire mibi mu bana bato no mu miryango y’aho batuye muri rusange.

Yagize ati: “Impamvu twahisemo kubikora ni ukugira ngo tugeze imirire myiza ku baturage kuko ibihumyo duhinga iyo byeze turabifata tukabisarura tukabishyira ku isoko. Nyuma y’aho iyo migina ivuyemo turayifata tukayishyira mu bisigazwa bikaba ifumbire kugira ngo tuyihereze abaturage bashyire mu butaka bibugarurire umwimerere wabwo.”

Asobanura uko babona umurama uvuye mu bishishwa by’ikawa, yagize ati: “Dufata ibishishwa by’ikawa, tukabinyuza mu buryo bitakaza aside [Acid], nyuma bya bishishwa by’ikawa tukabivanga n’ibindi bintu (Ingredients), twamara kubivanga tugakora umugina.”

Iyo umugina ubonetse bawushyira ahantu umara iminsi 45 ukabanza gukura, ari na ho uvanwa ukajyanwa aho ugomba guhingwa ugatanga igihumyo mu minsi itarenze icyumweru kimwe.

Niyorugero yagaragaje ko batangira gukora umurama w’ibihumyo no kubihinga abaturage batari bazi neza akamaro kabyo kuko bumvaga ko kurya neza ari ukurya inyama, umuceri n’ibindi.

Uyu munsi ngo imyumvire yatangiye guhinduka kuko abenshi bakomeje kubiyoboka mu guhangana n’imirire mibi.

Abagore 23 bashinze icyo kigo bahamya ko babayeho neza, kandi gushyira hamwe byabafashije kugira imbaraga zo kwizigamira no guharanira iterambere mu buryo burambye. Kuri ubu bemeza ko bamaze kubona n’abanyamuryango babiri b’abagabo.

Niyorugero akomeza agira ati: “Tutarakora imigina natwe ubwacu twari dufite ikibazo, ntabwo twari tubayeho nabi cyane kuko hari ibindi twakoraga, ariko ibihumyo bije natwe ubwacu byatugiriye akamaro kuko twagize imirire myiza kandi tubona ifumbire.”

Impuguke mu by’imirire zivuga ko ibihumyo byifitemo intungamubiri zitandukanye zirimo  Vitamini C , Vitamini D na Vitamini B6.

Izo mpuguke zihamya kandi ko ibihumyo bifasha mu kurwanya bagiteri zangiza ubuzima, kongera ubudahanngarwa bw’iumubiri ndetse bikagabanya ibinure mu mubiri.

Ubwo hafungurwaga imurikagurisha ryitabiriwe n’abo bagore mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA