Umuhanzi wo muri Kenya uri mu bakundirwa ijwi rye ryiza muri Afurika y’Iburasirazuba Bien Aime Baraza waririmbaga mu itsinda rya Sauti Sol, yagaragaje akanyamuneza yatewe no guhura ndetse akanasuhuza Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.
Baraza yahuriye na Perezida Kagame mu mukino wahuzaga abakinnyi b’intoranywa muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika(USA) “NBA All-Star”, wahuje ikipe ya USA Stars n’iya USA Stripers.
Ni umukino wabaye mu rukerera rwo ku wa Mbere tariki ya 16 Gashyantare 2026, wabereye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Yifashishije ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24 kuri Instagram Bien Aime yasangije abamukurikira ifoto ye arikumwe na Perezida Kagame ashyiraho ikimenyetso cy’ibiganza bifatanye bikunze gusobanura ko umuntu yubashye undi cyangwa amushimiye.
Ni ifoto yaherekeresheje amajwi y’indirimbo Kid from Kigali yitwa Muraho.
Bien Aime aheruka mu Rwanda,ku wa 18 Ukwakira 2025, muri Zaria Court mu birori byo gushyushya Umujyi wa Kigali, byari byateguwe mu rwego rwo kwidagadura ndetse no kurema ubuvandimwe buhoraho.
Mu biganiro bye bitandukanye yakunze kugaragaza ko yishimira uburyo ubuyobozi bw’u Rwanda bukora neza by’umwihariko anyurwa cyane n’uko Perezida Kagame akomeje kurwubaka mu buryo butangaje.
Bien Aime avuga ko yifuza kuzakorana indirimbo n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda aho kugeza ubu uwo bafitanye indirimbo ari Bruce Melodie.

