Barembejwe n’ubujura butobora inzu i Musanze, Burera na Rulindo
Amakuru

Barembejwe n’ubujura butobora inzu i Musanze, Burera na Rulindo

NGABOYABAHIZI PROTAIS

December 9, 2025

Abaturage bo mu Turere dutandukanye mu Ntara y’Amajyaruguru barinubira ubujura bwo gutobora inzu bukomeje gufata indi ntera, bagasaba inzego z’umutekano kubabera maso.

Abaturage bavuga ko icyo kibazo gikomeje gufata intera mu Turere twa Musanze, Burera na Rulindo, aho abajura batobora inzu, ibipangu n’amaduka bakiba ibintu birimo ibiribwa, amatungo n’ibicuruzwa bitandukanye.

Mu Murenge wa Gataraga, Akarere ka Musanze, abaturage bavuga ko ubwo bujura bushobora kuba bukorwa n’insoresore zirirwa zikina urusimbi aho gukora, nijoro zikayoboka mu gutobora inzu z’abaturage.

Umuturage wibwe imbuto y’ibirayi yagize ati: “Bapfumuye inzu yanjye banyiba imbuto y’ibirayi nari nabitse. Insoresore zirirwa zikinira urusimbi ni zo ziri kutwiba. Aho kujya gukora bashaka ibyabo, bahisemo kwirirwa batembera nijoro bakatwiba.”

Abaturage bavuga ko ibi bikorwa by’ubujura byiyongereye cyane mu mezi ashize, bikabangamira imibereho n’ibikorwa by’ubuhinzi bishingiye ku birayi.

Mu Murenge wa Cyanika, Akarere ka Burera, cyane cyane mu Kagari ka Kamanyana, abaturage bataka kwibwa amatungo magufi arimo ihene n’inka, bivugwa ko abajura burira ibipangu nijoro, bagakuramo amatungo bakayabagira mu rutoki no mu mashyamba.

Umwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika, yagize ati: “Baza nijoro bagatobora igipangu, bakiba amatungo bakajya kuyabagira mu ishyamba. Inyama bazigurisha mu maresitora, andi matungo bakayambutsa bakayagurisha muri Uganda.”

Abaturage bavuga ko ubu bujura bwose bukorwa n’amatsinda y’insoresore zimaze kumenyekana mu gace ka Cyanika, zikoresha inzira zitemewe zigana ku mupaka, ariko ko inzego z’umutekano na zo zibacungira hafi.

Mu Murenge wa Base, Akarere ka Rulindo, abacuruzi bavuga ko ikibazo cy’ubujura bw’insoresore zizwi ku izina ry’Abasongarere kimaze kuba karande, abo basore bakaba bazwi kubera imyitwarire mibi yo gutobora amaduka nijoro bagatwara ibicuruzwa.

Umucuruzi umwe wo kuri Base yagize ati: “Bamenyereye kunyura inyuma y’amaduka bakayatobora. Hari abazwi muri kano gace ko biba ibi rero ni bimwe mu bidusubiza inyuma mu iterambere kuko iyo bagusahuye nyine na we urabyumva ntabwo watera imbere bakwiba buri munsi.”

Abacuruzi kimwe n’abandi baturage bikorera utwabo, bavuga ko ibi bikorwa by’ubujura bikomeje kubashyira mu gihombo, ndetse bakifuza ko inzego zishinzwe umutekano zabibandaho mu buryo bwihuse.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, yemeza ko ikibazo kizwi kandi ko hari ingamba zafashwe mu rwego rwo kugikemura.

Yagize ati: “Kugeza ubu, mu Turere tumwe tw’Intara hakomeje kugaragara ubujura bw’amatungo magufi ndetse n’ubutobora inzu. Hari abajura bafatirwa mu Mirenge itandukanye bakura amatungo mu baturanyi bakayagurisha mu masoko. Muri iyi minsi yegereza iminsi mikuru isoza umwaka wa 2025, ubujura bw’amatungo n’ubutobora inzu bwiyongereye.”

Yakomeje avuga ko abaturage bagomba kugira uruhare mu kurwanya ubu bujura ati: “Turasaba abaturage gutanga amakuru ku muntu wese ubaho mu buryo butajyanye n’aho akura amaramuko. Irondo rigomba gukora amanywa nijoro, kandi buri muturage akaba ijisho rya mugenzi we.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP. Ignace Ngirabakunzi, avuga ko ikibazo batari bakizi neza ariko ko kigiye gukurikiranwa.

Yagize ati: “Iki kibazo cy’ubujura butobora inzu ntabwo twari tuzi neza aho gikorerwa. Nka Polisi y’u Rwanda, duhora twiteguye gufata uwo ari we wese wihisha inyuma y’ubu bujura. Kandi hari bamwe bagenda bafatwa iyo bamenyekanye n’abandi bazafatwa bashyikirizwe ubutabera.

Polisi isaba abaturage kwegera inzego z’umutekano, gutanga amakuru no kwicungira umutekano rusange kugira ngo ubujura bukomeje kuvugwa mu Ntara y’Amajyaruguru bugabanyuke.

Uyu ni umwe mu bafatiwe mu cyuho bamaze gutobora inzu
Insoresore zirirwa zikina urusimbi, zivugwaho kuba zihishe inyuma yo gutobora inzu
Aha naho bahatoboye batwara iby’agaciro byari mu nzu
Abiba hamwe mu bice byo mu Majyaruguru baba bagambiriye gutwara za televiziyo

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA