Ikipe y’Igihugu y’Abakobwa batarengeje imyaka 16 muri Basketball, yasezerewe muri ¼ cy’Igikombe cya Afurika kiri kubera i Kigali nyuma yo gutsindwa na Côte d’Ivoire amanota 69-41.
Ni umukino wabereye muri Petit Stade mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki 11 Nzeri 2025.
Ikipe y’igihugu ya Côte d’Ivoire yitwaye neza, itsinda agace ka mbere ku manota 19-10.
Mu gace ka kabiri u Rwanda rwiminjiriyemo agafu rukegukana ku manota 10-9 nubwo Côte d’Ivoire yakomeje kuyobora umukino n’amanota 28-20 y’u Rwanda.
U Rwanda rwari rutegerejweho guhindura umukino mu minota 20 yari isigaye, ntirwabigezeho kuko rwatsinzwe agace ka gatatu ku manota 19-9, ikinyuranyo kiba amanota 18.
Mu gace ka nyuma, Ikipe y’igihugu ya Côte d’Ivoire yakomeje kongera ikinyuranyo cy’amanota binyuze ku mipira nyinshi yatakazwaga n’abakinnyi b’u Rwanda.
Umukino warangiye u Rwanda rutsinzwe na Côte d’Ivoire amanota 69-41 rusezererwa muri ¼.
U Rwanda ruzakomereza mu mikino yo guhatanira imyanya hagati y’uwa gatanu n’uwa munani.
Indi mikino ya ¼ yabaye ku wa Kane, mu bagore yasize Misiri itsinze Tanzania amanota 83-25, Mali itsinda Angola amanota 57–41 mu gihe Cameroon yatsinze Tunisia amanota 62-42.
Muri ½ cy’iri rushanwa ry’abakobwa, Misiri izahura na Cameroun naho Mali ihure na Côte d’Ivoire ku wa Gatandatu.
Muri iri rushanwa kandi, u Rwanda ruhagarariwe n’Ikipe y’Igihugu y’Abahungu na bo bageze muri 1/4, aho bahura na Côte d’Ivoire byari kumwe mu Itsinda A kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nzeri 2025.
Muri uyu mukino uratangira saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba, Ikipe y’u Rwanda itozwa na Mugisha Igor irasabwa byinshi nyuma y’uko yatsinzwe na Côte d’Ivoire amanota 72-47.
Guhera saa tanu, Cameroun irakina na Uganda, Angola ikine na Misiri saa saba n’igice mu gihe Mali ikina na Tunisia guhera saa kumi.
AMAFOTO: Olivier Tuyisenge