Ikipe y’Igihugu ya Basketball y’Abakina ari batatu (3×3) mu bahungu n’abakobwa yerekejeI Antananarivo muri Madagascar, aho yitabiriye Irushanwa Nyafurika ‘FIBA 3×3 Africa Cup Tournament’, riteganyijwe kuba tariki 5-7 Ukuboza 2025.
‘FIBA 3×3 Africa Cup Tournament’, igiye gukinwa mu gihe cy’iminsi ibiri yitabiriwe n’amakipe 14 mu bagabo n’amakipe 10 mu bagore.
Abagize Ikipe y’u Rwanda mu bagabo ni Chandelier Twizeyimana cyiza Nshuti, Turatsinze, Olivier, Justin Uwitonze na Hubert Sage Kwizera.
Ni mu gihe abakobwa ari Brigitte Nibishaka, Henriette Uwimpuhwe, Fustine Mwizerwa na Nelly Akaliza.
Amakipe yombi azatozwa na Moise Mutokambare.
Mu bagabo u Rwanda ruri mu Itsinda D ririmo na Madagascar yakiriye irushanwa, mu gihe mu bagore ruri mu rya kabiri rusangiye na Bénin, Kenya, Ibirwa bya Comores na Botswana.
Umukino wa mbere w’u Rwanda rutozwa na Moïse Mutokambali uzakinwa n’abagore, aho bazahura na Botswana ku wa Gatanu, tariki ya 5 Ukuboza 2025.
Mu mwaka ushize wa 2024, u Rwanda rwegukanye Umudali wa Feza mu bagabo nyuma yo gutsindwa ku mukino wa nyuma na Madagascar amanota 22 kuri 3.



