Basketball: APR BBC yasinyishije Umunyamerika
Siporo

Basketball: APR BBC yasinyishije Umunyamerika

NYIRANEZA JUDITH

July 31, 2024

Ikipe ya APR BBC yasinyishije Umunyamerika Isaiah Miller Jr wakiniraga Salt Lake City Stars muri NBA G League yo muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Nyakanga 2024 ni bwo iyi kipe yabyemeje ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Uyu mukinnyi w’imyaka 25 agaragara mu mukino wa shampiyona ikipe y’ingabo z’igihugu ikinamo na REG BBC ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Nyakanga 2024, muri Lcyee de Kigali saa mbiri n’igice.

Isaiah Miller Jr ukina nka ‘meneur de jeu’ yanyuze mu makipe nka Iowa Wolves na Salt Lake City Stars. Miller kandi yagiye akina mu mikino y’Impeshyi (NBA Summer League) ari kumwe na Minnesota Timberwolves na Utah Jazz.

Uyu musore aje yiyongera ku Umunyamali Aliou Diarra wakiniraga FUS Rabat uherutse gusinyira ikipe y’ingabo mu rwego rwo kongera kwisubiza Igikombe cya Shampiyona.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA