Basketball: EAUR BBC yazamutse mu cyiciro cya mbere
Amakuru

Basketball: EAUR BBC yazamutse mu cyiciro cya mbere

SHEMA IVAN

July 31, 2025

Kaminuza ya East African University Rwanda, EAUR BBC, yabonye itike yo kuzamuka muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Basketball nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri.

Iyi kipe yabigezeho nyuma yo gutsinda Inspired Generation BBC amanota 81-58 yuzuza intsinzi eshatu kuri imwe mu mikino ya nyuma mu ya kamarampaka.

Iyi kipe ya kaminuza ni yo yatangiye imikino ya kamarampaka neza kuko yatsinze uwa mbere ku manota 87-61, uwa kabiri wegukanywe na Inspired Generation BBC itsinze amanota 96-94, uwa gatatu EAUR BBC yawutsinze ku manota 82-48, mu gihe uwa nyuma nawo yawutsinze ku manota 81-58 biyihesha kubona itike y’icyiciro cya mbere.

Mu bihembo byatanzwe, ikipe ya EAUR BBC ya mbere yashyikirijwe imidali, igikombe giherekejwe na sheke ya miliyoni 3 z’amafaranga naho Inspired Generation BBC ya kabiri yashyikirijwe imidali na sheki ya miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda.

EAUR BBC yatsinze Inspired Generation BBC imikino 3-1
Inspired Generation BBC yabaye iya kabiri yahawe imidali na sheki ya miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda
EAUR BBC yabonye itike yo kuzakina Icyiciro cya Mbere muri 2005/26

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA