Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda “FERWABA” ryatangije irushanwa rishya ryiswe “Rwanda Cup” rizajya rikinwa n’amakipe yo mu cyiciro cya Mbere n’icya kabiri mu bagabo n’abagore.
İri rushanwa ni umwe mu myanzuro yavuye mu Nama y’Inteko Rusange ya FERWABA yateranye tariki ya 16 Ukuboza 2023.
Mu kiganiro n’Abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Mata 2024 Visi Perezida wa FERWABA, Nyirishema Richard, yavuze ko iri rushanwa rizafasha kongera umubare w’imikino amakipe asazwe akina mu mwaka w’imikino.
Yagize ati: “Iri rushanwa rije kongera umubare w’imikino amakipe asazwe akina kuko nubwo dufite umwaka w’imikino umara amezi icyenda usanga imikino ya shampiyona idahagije kubera imyanya y’ikiruhuko myinshi, ikindi rizadufasha kongera abafatanyabikorwa kubera ko tuzaba dufite imikino myinshi ya Basketball.”
Mu bagabo iri rushanwa rya ‘’Rwanda Cup’’ rizitabirwa n’amakipe 21 yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri agabanyije mu matsinda ane.
Itsinda A: Kigali Titans BBC, kepler BBC, Flame BBC, RP IPRC Musanze BBC na EAUR BBC
Itsinda B: Tigers BBC, The HOOPS BBC, Rebero Academy na Greater Virunga
Itsinda C: UGB, Intare, Black Thunders na Igihozo St Peter
Itsinda D: Inspired Generation, Azomco, UR Kigali na ITS Kigali.
Amakipe ane azayobora buri tsinda ni yo azakina imikino ya ¼ n’amakipe ane ya mbere mu mwaka ushize w’imikino ayo ni APR BBC, Patriots BBC, REG BBC na Espoir BBC.
Mu bagore iri rushanwa rizakinwa n’amakipe icyenda agabanyije mu matsinda abiri.
Itsinda A: APR W BBC, RP IPRC Huye na EAUR BBC
Itsinda B: REG BBC, The Hoops Rwanda, UR Kigali na Kepler BBC.
Muri iki cyiciro amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda ni yo azakina imikino ya ¼ cy’irangiza.
Ikipe izaryegukana mu bagabo izajya ihagararira u Rwanda mu mikino y’Akarere ka gatanu iziwi nka ‘’Vone 5’’, iyi kipe kandi izajya ihura n’iyatwaye Igikombe cya Shampiyona muri “Rwanda Super Cup”, mu bagabo n’abagore igikombe gishya nacyo cyashyizweho.