Basketball:  Ikipe y’u Rwanda yatangiye “FIBA AFROCAN 2023” itsindwa na Tunisia
Amakuru

Basketball:  Ikipe y’u Rwanda yatangiye “FIBA AFROCAN 2023” itsindwa na Tunisia

Imvaho Nshya

July 9, 2023

Kenya 62-52 Cote d’Ivoire

RDC 70-63 Cameroun

Rwanda 61-67 Tunisia

Angola 72-55 Mali

Taliki 09-07-2023

Côte d’Ivoire-Gabon (11h30)

Maroc-Rwanda (14h00)

Mali-Nigeria (16h30)

Cameroun-Mozambique (19h00)

Ku wa Gatandatu taliki 08 Nyakanga 2023 i Luanda muri Angola hatangiye imikino ya nyuma y’irushanwa ry’Afurika mukino wa Basketball mu cyiciro cy’abagabo rikinwa n’abakinnyi bakina muri Afurika “FIBA AFROCAN 2023”.

Ikipe y’u Rwanda nta bwo yatangiye neza kuko yatsinzwe na Tunisia mu mukino wa mbere mu itsinda C.

Iyi mikino irimo kubera muri Kilamba Arena, ikipe y’u Rwanda yatsinzwe na Tunisia amanota 67 kuri 61. Agace ka mbere ikipe ya Tunisia yatsinze amanota 22-10, ikipe y’u Rwanda yatsinze agace ka 2 ku manota 16-14 n’aka gatatu ku manota 22-10, ikipe ya Tunizia yatsinze agace ka nyuma amanota 21-13.

Nyuma y’uyu mukino, kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, Ndizeye Ndayisaba Dieudonnée yatangaje ko batinze kwinjira mu mukino ari yo mpamvu agace ka mbere batitwaye neza ariko mu gace ka kabiri n’aka gatatu bakinnye neza bakuramo ikinyuranyo ndetse banajya imbere ya Tunisia.

Yakomeje avuga ko mu gace ka nyuma bananiwe  gucunga neza iminota ya nyuma birangira batakaje umukino.

Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, Ndizeye Ndayisaba Dieudonnée

Umutoza w’ikipe y’Igihugu, Murenzi Yves, agaragaza ko hari amakosa bakoze mu bwugarizi bituma Tunisia ibatsinda.

Indi mikino yabaye mu itsinda A,  ikipe ya Kenya yakinnye umukino wa nyuma ubwo irushanwa riheruka muri 2019 yatangiye yitwara neza itsinda Cote d’Ivoire amanota 62 kuri 52.

Mu itsinda B, Angola yatsinze Mali amanota 72 kuri 55  naho mu itsinda D, ikipe ya RDC ifite igikombe giheruka itsinda Cameroun amanota 70 kuri 63.

Imikino y’umunsi wa kabiri

Kuri iki Cyumweru taliki 09 Nyakanga 2023 harakinwa imikino y’umunsi wa kabiri ya “FIBA AFROCAN 2023”.

Ikipe y’u Rwanda irakina umukino wa kabiri mu itsinda C  na Maroc guhera saa saba (13h30) akaba ari saa munani (14h00) ku isaha yo mu Rwanda.

Indi mikino iteganyijwe, mu itsinda A, ikipe ya Côte d’Ivoire irakina na Gabon. Mu itsinda B, Mali ikine na Nigeria naho mu itsinda D, ikipe ya Cameroun ikine na Mozambique.

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Murenzi Yves

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA